
Abategura ibirori by'ubukwe gusora si bishya kuri bo
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda, hakomeje gucicikana urupapuro rw'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahooro, rwerekena imiterere y'umusoro ku bategura ibirori by'ubukwe.
Abahererekanya uru rupapuro, abenshi baragaragaza ko batunguwe n'iyi misoro ndetse cyane bakitsa ku ngingo ya gatanu ireba abakoze ubukwe nubwo yo idasaba Nimero Iranga Usora (TIN) ahubwo bazabwa nimero y'uwayoboye ubukwe.
Mu ngingo ya mbere ireba abakora 'decoration' basabwa kuzuza iyi myirondora; Amazina, Nimero ya Telephone, ndetse na Nimero Iranga Usora (TIN) n'izina rya kompanyi.
Abashinzwe gutegura ibijyanye n'amajwi mu bukwe nabo basabwa kuzuza imyirondora ku mazina yabo, nimero ya telephone ndetse na TIN.
Abategura amafunguro mu bukwe bo basabwa kugaragaza amazina yabo, nimero ya telephone na TIN n'izina rya kompanyi niba bihari. Ibi kandi niko bimeze no ku Itorero ryakoze mu bukwe.
Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahooro (RRA), cyatangaje ko ubu buryo busanzweho ko abatanga serivisi zishyurwa mu birori basanzwe basabwa aya makuru mu rwego rwo gukurikirana ko abakora imirimo ibyara inyungu muri icyo cyiciro cy'ubucuruzi banditswe kandi bubahiriza amategeko y'imisoro.