Kamonyi: Bane batawe muri yombi bakekwaho ubugizi bwa nabi burimo gutega abantu
Polisi yo mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi abasore bane bo mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, bakekwaho ubugizi bwa nabi burimo gutegera abantu mu nzira bakabambura.

Byabaye mu gitondo cyo ku wa 09 Nyakanga 2025, mu mukwabu Polisi yakoreye mu Mudugudu wa Rubare, hafatwa abasore bane bakurikiranweho ubugizi bwa nabi burimo gutegera abantu mu nzira bakabambura ibyo bafite.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafatiwe mu mukwabu Polisi yakoze ku bufatanye n’abaturage nyuma yo kuyiha amakuru.
Ati “Uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha. Abasore bane bawufatiwemo barakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabashikuza ibyabo, ubu bahise bajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.”
Yakomeje aburira uwo ari we wese utekereza guhungabanya umutekano w’abaturage akora ibyaha ko bitazamugwa amahoro, yibutsa abantu ko Polisi ihora iri maso.

Kinyarwanda
English
Swahili