issa
Ngoma: Ingo 310 zirarana n’amatungo

Ngoma: Ingo 310 zirarana n’amatungo

Jul 10, 2025 - 10:23
 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwakoze ubugenzuzi busanga hari imiryango igera kuri 310 ikirarana n’amatungo mu nzu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwasanze iki ari kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse bunagaragaza ko hari ingamba zashyizweho kugira ngo iki kibazo gikemuke aho busaba abantu kuraza amatungo ahabugenewe hatandukanye n’inzu babamo mu kwirinda ko bibatera indwara zitandukanye.

Imibare y’ibibazo bishya bibangamiye imibereho myiza y’abaturage byabaruwe mu 2024-2025 igaragaza ko ingo 310 zibana n’amatungo mu nzu imwe ikanagaragaza ko hari ingo 148 zakuye amatungo mu nzu babamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko ingo zibana n’amatungo mu Karere byagaragaye ko biterwa n’ibintu bitandukanye birimo n’ubujura.

Yagize ati “Abenshi ni abaragizwa amatungo n’abantu mu cyaro baba babita ‘Abakire’ ngo iri ni tungo ry’umukire, ariko ugasanga wa mukire ntiyafashije umukene kugira ngo nibura amwubakire ikiraro yororeramo ya matungo ye; ibyo rero nibyo tubasaba dusaba uworoje umuntu akamuragiza ko yamufasha gutunga ikiraro cyo kororeramo rya tungo.”

Yakomeje agira ati “Aha rero mu gihe bitarakorwa kandi umuturage ntagomba kubana n’amatungo twasabye ko nibura baba bazisubije benezo bakabanza bakitegura, ariko hari n’abandi bari barazikuye mu bikoni kubera gutinya ubujura n’ibindi bakazishyira mu nzu babamo.”

Mu ngo 310 zibana n’amatungo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Rurenge ufite ingo nyinshi zigera kuri 46, Umurenge wa Remera ukagira ingo 45, Umurenge wa Jarama ufite ingo 37, Gashanda 33, Murama 31, Kazo 29, Kibungo 23 n’indi Mirenge.

Ngoma: Ingo 310 zirarana n’amatungo

Jul 10, 2025 - 10:23
Jul 10, 2025 - 13:16