Kigali: Babiri bafashwe bari kugurisha moto bibye
Abasore babiri barimo Habimana Patrick ufite imyaka 19 na Iradukunda Kevin w'imyaka 17 batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bari kugurisha moto bari bibye.
Aba basore batawe muri yombi nyuma y'aho tariki ya 14 Werurwe 2026, abaturage bo mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo,Akarere ka Gasabo bahamagaye Polisi bayibwira ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe.
Muri ako kanya abapolisi bahise bagera aho iyo moto (RJ 555 C) iri kugurishirizwa, baka abo basore ibyangombwa byayo barabibura, ihita ibata muri yombi
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye UKWELITIMES, ko aba basore bakimara gufatwa bagaragaje ko iyo moto bayibiye i Gicumbi ku tariki ya 12 werurwe 2026.
Ati" Bayibiye tariki 12 mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagali ka Jambo, ubwo yari paritse mu isanteri ya Kagamba, bakaba bari bagiye kuyigurisha amafaranga ibihumbi 100."
Yongeyeho ko nyuma yo gukurikirana abapolisi basanze iyo moto ari iy'uwitwa Nyamvura Florida ndetse ko nyuma yo kugaragaza ko iyo moto ari iye yahise ayisubizwa.
Polisi irashimira abaturage batanze amakuru iyo moto igafatwa iboneraho guha gasopo abajura bumva ko bazatungwa n’ibijurano kubireka bagashaka indi mirimo yo gukora kuko ubujura budakiza.
Kugeza ubu aba basore bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo kugira ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe Urwego rw’ubugenzacyaha RIB.
Moto bari bibye yahise isubizwa nyirayo


Kinyarwanda
English
Swahili









