issa
Ubuhamya bw'umwana wavukiye mu muhanda akanawukuriramo

Jan 28, 2026 - 08:52
 0

Hirwa, ni umwana w'imyaka 14 uvuko wibera mu muhanda mu gace ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.

Iyo uganiriye n'uyu mwana adalina uwamufata ishusho wese, akakubwira ubuzima abayemo ndetse n'imibereho yanyuzemo mu myaka 14 amaze ku isi, wicwa n'agahinda.

Avuga ko yavukiye mu muhanda kuko yamenye ubwenge abona arara mu bishanga cyangwa muri ruhurura we n'abandi bana.

Yemeza ko atazi nyina ndetse n'ubwo avuga ko afite imyaka 14 atabizi neza kubera ko atigeze amenya cyangwa ace iryera nyina wamwibarutse.

Yagize ati " Mama ntawe nzi, nakuze nisanga mu muhanda mbona ngendana n'abandi bana uku utubonye kumbaza rero mama cya papa uba umpohohoteye. Ubundi njye nitwa Byarambabaje."

Avuga ko bagenzi be bajya bamubwira ko nyina yamubyariye mu gishanga ndetse ari bo bamwise izina rya Hirwa.

Ati " Nyine bagenzi banjye bambwira ko mama yambyariye mu gishanga hariya kwa Mirimo aranta barantora bakajya bangendana, sinzi imyaka yanjye ariko bavuga ko ngana n'uriya mwana Kandi afite imyaka 14."

Yemeza ko atunzwe n'ibiryo biba byasigaye muri restaurant zitandukanye ziherereye Nyabugogo.

Ati " Iyo nshonje njya hariya mu mashyiramamwe bakampa imisijye abakire baba bazise nkayirya n'iyo nagiye gusyaga."

Yogeyeho ko kuva yavuka atari yarara mu nzu na rimwe ndetse akunda kunywa ikiyobyabwenge nka kole kugira ngo yiyibagize ubuzima abayemo.

Ati "N'iyo ndyamye ndara ku bibaraza hari ku mashyiramamye cyangwa muri gare. Inzu se waba waravukiye mu muhanda akararau nzu gute?"

Gusa n'ubwo uyu mwana yanyuze mu buzima bushaririye avuga ko abonye abagiraneza bamufasha yava mu muhanda.