issa
Rwamagana: Abajura bishe abazamu babiri barindaga idepo y’inzoga

Jul 31, 2025 - 16:28
 0

Abajura batari bamenyeka imyirondoro yabo bishe abazamu babiri barindaga idepo y’inzoga iherereye mu Mudugudu wa Mareba mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2025.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko aba bajura bakimara kwica abo bazamu bahise bica urugi rw’idepo barindaga bibamo inzoga nyinshi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yemereye UKWELITIMES, iby’aya makuru.

Yagize ati “ Nibyo abajura bishe abazamu babiri barindaga idepo y’inzoga barangije bica urugi bibamo inzoga zitandukanye.”

Yakomeje avuga ko umuzamu umwe bamuteye icyuma mu misaya ndetse undi we bashobora kuba bamwishe bamunize kubera ko nta gikomere yari afite.

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko aya makuru bayahawe n’abaturage babonye imirambo y’aba bazamu mugitondo ubwo bari bagiye mu kazi anaboneraho gusaba abakora ubujura kubureka kuko buhanwa n’amategeko anashimangira ko abatazareka ibikorwa by’ubujura polisi izabafata.

Jul 31, 2025 - 16:38