Reagan na Jangwani biravugwa ko bari mu bafunzwe
Umunyamakuru wa Siporo, Reagan Ndayishimiye ndetse n’umuvugizi w’abafana ba APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani biravugwa ko bafunze bari kumwe na Kalisa Georgine.
Ni ikintu cyatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025 ariko bikavugwa ko aba batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025.
Nubwo aba ari bo bavugwa ko bamaze gutabwa muri yombi bivugwa ko Ishimwe Ricard nawe yagombaga kuba umwe muri aba bafunzwe ndetse yemeje ko yahamagawe yanga kwitaba.
Gutabwa muri yombi kwaba bivugwa byatewe niki?
Tariki 21 Nzeri 2024, APR FC yari yerekeje mu gihugu cya Misiri gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na Pyramid FC yatwaye iki gikombe itsinze Mamelodi Sundwons ibitego 2-1.
Reagan, Jangwan, David Mugaragu kimwe na Isimwe Ricard, ni bamwe mu baherekeje iyi kipe bagiye gukurikirana uyu mukino.
Aba bombi bagiye bari ku rutonde APR FC yajyanye mu gihugu cya Misiri ariko ntabwo bari mu bo ikipe yemereye kwishyurira urugendo ndetse n’ibyo bazakoresha bageze muri iki gihugu.
Abanyamakuru bari bemerewe harimo Ephraim Kayiranga wakoraga ku Ishusho TV ubu urimo gukora kuri Radio/TV10.
Kugeza ubu bivugwa ko abanyamakuru barimo Ishimwe Ricard, David Mugaragu ndetse na Reagan bitangiye itike yo kugera mu gihugu cya Misiri nubwo bagiye bari ku rutonde rwa APR FC.
Amakuru ahari avuga ko aba bombi bari gushinjwa kunyereza amafarana ya APR FC bigizwemo uruhare na Kalisa Georgine wari ushinzwe umutungo w’iyi kipe icyo gihe. Bakaba bafungiye ku Murindi ahari igororero rya Gisirikare.
Bivugwa ko muri raporo ihari yuko amafaranga yasohotse muri iki gihe APR FC yerekezaga muri Misiri aba banyamakuru ndetse na Jangwan bishyuriwe n’ikipe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu kiganiro Ishimwe Ricard yakoze kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025, yavuze ko we ubwe yitegeye indege ahubwo icyo APR FC yamufashije kwari ukumushyira ku rutonde rwabo izajyana kugirango abone VISA bimworoheye.
Reagan na Jangwan bivugwa ko bafungiye ku Mulindi mu karere ka Gicumbi mu kigo cya Gisirikare ariko nta rwego ruremeza ko batawe muri yombi.
Kuva Rt.Col. Richard Karasira yakurwa ku ntebe y’ubuyobozi bwa APR FC, Kalisa Georgine nawe yajyanye niyo Ngoma ariko bivugwa ko yamaze iminsi yarahunze kuko yashinjwaga kunyereza amafaranga menshi yaba mu bakinnyi ndetse n’ibyo ikipe yakoreshaga.
Reagan biravugwa ko yatawe muri yombi
Mugisha Frank biravugwa ko yatawe muri yombi



Kinyarwanda
English
Swahili









