Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma no mu nzego nkuru z’Igihugu
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 10 Kamena 2026 yakoze impinduka muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’ubutegetsi bw’Igihugu, ashyiraho abayobozi bashya barimo abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta.
Muri izi mpinduka, Murwanashyaka Damien yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, mu gihe Zingiro Armand yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo. Perezida Kagame yanashyizeho Col. Bizimungu Claudien nk’Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.
Mu zindi mpinduka zakozwe, Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, naho Kajangwe Antoine Marie agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.
Izi mpinduka zije mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere ya Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ndetse no gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere igihugu cyihaye.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'intebe Dr. Justin Nsengiyumva rigaragaza ko aba bayobozi bashya bahise bahabwa inshingano zo gukomeza ibikorwa by’inzego bashinzwe, mu gihe bamwe basimbuye abandi bari basanzwe muri iyo myanya.
Izi mpinduka zishobora kuzatanga umuvuduko mushya mu bikorwa by’iterambere cyane cyane mu nzego z’Ibikorwa Remezo, Ubucuruzi n’Inganda, ndetse n’imicungire y’abakozi ba Leta.

Kinyarwanda
English
Swahili








