issa
Perezida Kagame yegeze mu Bubiligi aho ahurira na bamwe mu bakuru b’ibihugu barimo Tshisekedi

Oct 9, 2025 - 10:50
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Brussels mu Bubiligi aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu yitwa Global Gateway Forum 2025, igamije kurebera hamwe uko Isi yarushaho kwegerana no gukemura ibibazo by’ubukungu n’ibishingiye kuri politiki.

Amakuru yemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, avuga ko iyi nama ibera mu Bubiligi kuri uyu wa Kane no ku wa Gatanu, ikaba ibaye ku nshuro ya kabiri. Yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu bitandukanye, abahagarariye inzego z’imari, abikorera n’imiryango yigenga, bose bagamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere “global connectivity” ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere no mu guhangana n’imbogamizi ziriho mu bukungu bw’Isi.

Perezida Paul Kagame biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, bigamije kureba aho ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi bugeze ndetse n’uburyo bwakwagurwa mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubukungu n’amahoro.

Mu bitabiriye iyi nama kandi harimo na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wageze mu Bubiligi ku wa Gatatu nimugoroba. Ni umwe mu bakuru b’ibihugu badacana uwaka na Perezida Kagame, aho buri ruhande rushinjanya uruhare mu bibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rushinja Congo gucumbikira no gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe Congo nayo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama kandi mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi uri mu icuraburindi, nyuma y’uko Kigali ishinje Brussels gufata uruhande mu bibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Iyi nama ya Global Gateway Forum 2025 iribukwa nk’urubuga rukomeye rwo kurebera hamwe uko ubufatanye mpuzamahanga bwateza imbere amahoro, ubukungu n’ikoranabuhanga, mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo byinshi by’ubukungu n’umutekano.

Oct 9, 2025 - 10:59