
Perezida Kagame yasabye abayobozi gukora ibyiza bakareka kwikuza
Perezida Paul Kagame yashimye abashyitsi baturutse mu bihugu birimo Togo, Ghana n’ahandi, baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu masengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu.
Yabigarutseho ageza ijambo ku bitabiriye aya masengesho ngarukamwaka ahuriza hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye, bagashima Imana ibyo yakoreye Igihugu mu mwaka washize, bakanayiragiza utangiye.
Perezida Kagame yavuze ko ahari abantu bafite ibyo bakora hazamo n’amakosa ariko icy’ingenzi ari ukuyakosora no guharanira ko atongera kubaho ukundi.
Ati “Hari byinshi bihora bigomba gusubirwamo buri munsi, buri gihe ntiturambirwe kubera ko nk’abantu ntabwo ibintu bifata umurongo uko byifuzwa ako kanya ngo birangirire aho. Niba no gukora amakosa, abantu barayakora, ugakosora, ejo ukagerageza ugakora ibindi ndetse ukaza gusanga amakosa yongeye yabaye.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba abantu bariho, hari impamvu, bityo bagomba gukora ibikwiye.
Ati “Kuba turiho hari impamvu n’aho duturuka, ahenshi hadasobanuka kuri buri wese ngo amenye ngo abantu babaho bate, bavuye he, Isi yaremwe ite cyangwa yabayeho ite? Ibyo ni ibibazo bya buri munsi bihora bishaka ibisubizo, ariko igihe ibyo byose bitaratungana, abantu bo bariho, turiho. Tugomba gukomeza kubaho tukagira ibyo dukora n’iyo abantu baba batarasobanukirwa buri kintu cyose kijyanye n’uburyo.”
Perezida Kagame yavuze ko abashimira ibyiza bahawe n’Imana cyangwa ibyo yabakoreye, na bo bakwiye kugira ibyo batanga.
Ati “Binagaragazwa n’uko ibyigishwa ndetse ibyavuzwe kandi byumvikana bizima, abantu duhora tuvuga ibyiza biriho dukwiye kuba dukora ndetse ari na byo bivamo gushimira. Gushimira bivuze ngo warahawe icyo ushimira, ushimira icyo wahawe, ariko wowe utanga ryari? Urahabwa gusa bikarangirira aho, nawe ugomba kugira icyo utanga.”
“Igihe ushimira ibyo uhawe, wowe ntugire icyo utanga, ubwo ni ho abantu bakwiriye kuba bisuzuma. Ni na ho rero haturuka muri ya nyigisho twumvise, ni ho hagaragarira intege nke z’umuntu, ku ruhande rumwe, ugashimira kubera ko wabonye, ufite ibyo wakiriye ku rundi ntihagire ikikuvamo ngo kigere ku bantu, byagenze bite? Ni ho intege z’abantu zikomeza kugaragarira.”
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yo gushima Imana no gusengera Igihugu ko abishimira ibyo bahawe, bo ntibagire icyo batanga baba berekana intege nke.
Perezida Kagame yavuze ko gukora ibyiza ari byo bikwiye kuranga abantu aho guharanira kwikuza.
Ati “Kwa kwikuza, kwerekana ko uruta abandi, biba mu mvugo gusa, ntabwo biba mu gukora ariko ni ho bikwiriye. Niba ushaka kuruta abandi, bive mu gukora, ubigaragaze ndetse binagaragarire mu nyungu abandi babivanyemo.”
“Ibikorwa kuba bihari cyangwa bidahari, bizakugaragaza. Ntushobora kubeshya n’iyo wabigerageza abantu barakubaza bati ariko imitima y’abantu wahinduye ukabajyana mu bikorwa bigaragaza icyavuyemo biri he? Ugomba kubyerekana. Iyo rero ni intambara ihoraho buri munsi.”