Perezida Kagame yanenze abambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga
Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye urubyiruko rwirirwa rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko no mu mitwe yabo haba harimo ubusa.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu ijambo yagejeje ku bari muri Serena Hotel mu masengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu.
Aya masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ajya areba amashusho y’abambara ubusa yirirwa aca ku mbuga nkoranyambaga, akibaza icyo baba berekana abandi badafite.
Ati ” Jya mbibona ku mbuga nkoranyambaga. Abana bato bajya ku mihanda bakambara ubusa. Uwambara ubusa ararata iki afite abandi badafite.
“Nta dini n’umuryango bibaho byo kwambara ubusa. Ariko burya kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa, kuko ahubwo baba bambaye n’ubusa mu mutwe. Ubusa buri mu mutwe nicyo kibazo.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje yibaza niba abayobozi bwakiye gukomeza kuyobora abantu bambara ubusa, yibaza kandi niba ariko ababyeyi bakwiye kurera abana babo.


Kinyarwanda
English
Swahili









