issa
Uruzinduko rwa Perezida Kagame yagombaga kugirira mu Karere ka Kicukiro rwimuriwe muri BK Arena   

Mar 13, 2025 - 19:03
 0

Umujyi wa Kigali watangaje impinduka mu ruzinduko rw'Umukuru w'Igihugu rwagombaga kubera mu Karere ka Kicukiro.

Mu itangazo Umujyi wa Kigali washyize ahagaragara, wavuze ko iki gikorwa cyo kuganira n'abaturage kizaba kuri iki Cyumweru taliki ya 16 Werurwe 2025, kikabera mu nyubako ya BK Arena aho gukomereza mu Karere ka Kicukiro  nk'uko byari biteganyijwe.

Perezida Kagame azaganira n’Abaturage b’Umujyi wa Kigali mu ruzinduko rwa mbere rwo kuganira nabo nyuma y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize wa 2024.

Umujyi wa Kigali mu itangazo washyize washyize ahagaragara, wavuze ko impamvu yo kwimura iki gikorwa byatewe n'impamvu z'ikirere.

Perezida Kagame agiye kuganiriza abaturage  mu rwego rwo  kurebera hamwe ibikorwa bikomeza gusigasira iterambere.Iki gikorwa kigiye kuba nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya 2024-2029.

Mar 14, 2025 - 08:04