
Kenya: Urwego rw'iperereza rwanzuye ko Gachagua wabaye Visi Perezida atazahabwa uburinzi bwihariye
Urwego rushinzwe iperereza ku byaha (DCI) muri Kenya, rwatangaje ko uwahoze ari Visi Perezida, Rigathi Gachagua, adakwiye kwitega ko polisi izamucungira umutekano mu buryo budasanzwe.
Hashize iminsi Gachagua, avuze ko mu gihe Polisi yaba itamusubije abarinzi yari yarahawe , Kenya igomba kwitega akavuyo karenze akabayeho muri iki gihugu.
Yavuze ko ubuzima bwe kuri ubu busigaye buri mu kaga kuko kuva Polisi yamwaka abarinzi be udutsiko dutandukanye acyeka ko ari ubw'abagizi ba nabi dusigaye tumugendaho ndetse tukanagota ingo ze zose.
Umuyobozi w’uru rwego Mohammed Amin, yabwiye Gachagua ko nta barinzi azahabwa, ahubwo ngo mu gihe yaba yikanze umutekano mucye akwiye kumenyesha Polisi imwegereye