Monusco iri muri RDC kugira ngo ishyigikire guverinoma-Umuvugizi wayo asubiza  AFC/M23 ku bitero by'i Goma

Apr 16, 2025 - 10:01
 0

Neydi Khadi Lo , uvugira Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO),zagiye muri iki gihugu gushyigikira guverinoma no kurinda abaturage zitagiye kugaba ibitero.

Yatangaje ko nta na kimwe  ibirindiro by'ingabo zabo byigeze bikoreshwa mu gutegura ibitero kuri Goma nk’uko M23 ngo iherutse kuyishinja ko yafashije ingabo za Leta gushaka kwigarurira umujyi wa Goma mu bitero byo mu cyumweru cyashize.

Ati: “MONUSCO iri muri RDC kugira ngo ishyigikire guverinoma mu bikorwa byayo byo kurinda abaturage, kugarura ubuyobozi bwa Leta no kugarura amahoro.”

Yavuze ko ngo n'ubwo bamaze igihe muri iki gihugu ariko nabo ngo  bakomeje kwibasirwa n'imitwe yitwaje intwaro bitewe n’umutekano muke uri muri RDC .

Ubutumwa bwa Neydi buje busubiza ubwa AFC/M23 bwashinje  MONUSCO kurekura abasirikare babarirwa muri 800 bo mu Ihuriro ry’ingabo za Leta  DRC babuhungiyeho, kugira ngo bahungabanye umutekano mu mujyi wa Goma.

Aba ba FARDC na FDLR M23 ivuga, ni abarwanaga na yo bahise bahungiye  mu kigo cya MONUSCO ubwo aba barwanyi b’I Sarambwe bafataga Goma.

Umuvugizi wa  AFC/M23 mu bya Politiki Lawrence Kanyuka, avuga ko ubwo bafataga Goma, MONUSCO  yari yabasobanuriye ko icumbikiye  FARDC, FDLR na Wazalendo babarirwa mu 2,000; gusa ngo kuri ubu 800 muri bo bakaba bararekuwe.

Apr 16, 2025 - 10:06

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.