
Monusco iri muri RDC kugira ngo ishyigikire guverinoma-Umuvugizi wayo asubiza AFC/M23 ku bitero by'i Goma
Neydi Khadi Lo , uvugira Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO),zagiye muri iki gihugu gushyigikira guverinoma no kurinda abaturage zitagiye kugaba ibitero.
Yatangaje ko nta na kimwe ibirindiro by'ingabo zabo byigeze bikoreshwa mu gutegura ibitero kuri Goma nk’uko M23 ngo iherutse kuyishinja ko yafashije ingabo za Leta gushaka kwigarurira umujyi wa Goma mu bitero byo mu cyumweru cyashize.
Ati: “MONUSCO iri muri RDC kugira ngo ishyigikire guverinoma mu bikorwa byayo byo kurinda abaturage, kugarura ubuyobozi bwa Leta no kugarura amahoro.”
Yavuze ko ngo n'ubwo bamaze igihe muri iki gihugu ariko nabo ngo bakomeje kwibasirwa n'imitwe yitwaje intwaro bitewe n’umutekano muke uri muri RDC .
Ubutumwa bwa Neydi buje busubiza ubwa AFC/M23 bwashinje MONUSCO kurekura abasirikare babarirwa muri 800 bo mu Ihuriro ry’ingabo za Leta DRC babuhungiyeho, kugira ngo bahungabanye umutekano mu mujyi wa Goma.
Aba ba FARDC na FDLR M23 ivuga, ni abarwanaga na yo bahise bahungiye mu kigo cya MONUSCO ubwo aba barwanyi b’I Sarambwe bafataga Goma.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki Lawrence Kanyuka, avuga ko ubwo bafataga Goma, MONUSCO yari yabasobanuriye ko icumbikiye FARDC, FDLR na Wazalendo babarirwa mu 2,000; gusa ngo kuri ubu 800 muri bo bakaba bararekuwe.