Umuyobozi wa Kivu y'Amajyarugu yashimye Gen. Sultani Makenga ku ruhare rwe mu kugarura ituze
Manzi Willy, Guverineri Wungirije wa Kivu y'Amajyarugu washyizweho n’umutwe wa AFC/M23, yashimiye Maj Gen Sultan Makenga, Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba M23, ku ruhare rwe rukomeye mu kugarura icyizere n’umutekano muri iyo Ntara, byari bimaze igihe byarazambye.
Uyu muyobozi yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere nyuma y’inama yayobowe na Maj Gen Makenga, aho hatanzwe ishusho rusange y’uko ibintu bihagaze muri Kivu y'Amajyarugu, nyuma y’igihe AFC/M23 imaze ifashe ibice binini by’iyo Ntara, birimo n’Umujyi wa Goma wafashwe mu mpera za Mutarama uyu mwaka.
Maj Gen Makenga yagaragaje ko kuva AFC/M23 ifashe ubuyobozi bw’ibi bice, umutekano wifashe neza, imiyoborere irushaho gutera imbere ndetse n’imibereho y’abaturage ikaba yarahindutse ku buryo bushimishije.
Mu butumwa bwe, Manzi Willy yavuze ko imiyoborere ya Makenga yasubije icyizere abaturage bari barabuze, anavuga ko abaturage batangiye gutahuka ku bwinshi bavuye mu buhungiro bitewe n’umutekano urushaho kuba mwiza.
Yagize ati "Ubu impunzi zitinyuka gutaha, umutekano mucye uragenda uba amateka, kandi ubutabera buragenda busubira mu murongo. Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwawe budasanzwe."
Yakomeje avuga ko Maj Gen Makenga azwiho gukora atuje, ariko ibikorwa bye bikivugira.
Ati "Mu bihe bikomeye nk’ibi igihugu cyacu kirimo, ni amahirwe kuba dufite umuyobozi nkawe."
Maj Gen Sultani Makenga ni umwe mu bayobozi bakomeye ba AFC/M23, ndetse akaba uzwiho ubuhanga mu bijyanye n’imirwano no kuyobora urugamba, ndetse ni umwe mu bayoboye ibitero byatumye uyu mutwe ugera ku mugambi wo kugenzura ibice binini bya Kivu y'Amajyarugu, cyane cyane umujyi wa Goma.


Kinyarwanda
English
Swahili









