issa
Chairman wa APR FC yongeye gutuma Rayon Sports yitekerezaho

Aug 6, 2025 - 09:53
 1

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yongeye gutuma Rayon Sports yitekerezaho nyuma y’amagambo yayivuzeho.

Ni mu kiganiro uyu muyobozi wa APR FC yagiranye n’igitangazamakuru cyayo, agaruka ku irushanwa iyi kipe yateguye yise ‘Inkera y’Abahizi’ ririmo amakipe 2 aturutse hanze y’u Rwanda.

Ni irushanwa rizatangira tariki 17 kanama 2025, ribere hano mu Rwanda nkuko byemejwe na Brig Gen Deo Rusanganwa muri iki kiganiro yakoze.

Yagize ati “ Inkera y’abahizi izatangira tariki ya 17 Kanama, aho twatumiye amakipe ya Power Dynamos na AZAM avuye hanze. Ni icyumweru twateguye cyo guhiga nkuko byagendaga ku Ingabo za kera  mu gihe cy’Abami, mbere yo kujya ku rugamba. Natwe nka APR FC tuzagaragaza imihigo yacu mu kibuga.

Uyu muyobozi kandi yaje no gukomoza ku makipe iyi kipe yatumiye aturutse hanze y’u Rwanda ndetse n’izisanzwe zibarizwa hano mu Rwanda.

Yagize ati “ Uretse amakipe yo hanze, mu “Inkera y’Abahizi” twatumiye Police FC, AS Kigali na Rayon Sports nubwo ibyayo bitarasobanuka neza. Gusa baracyatubwira ko byashoboka. Ntituzi niba ari ubwoba, turategereje.

Nyuma yo kongeraho amagambo agira ati “ Ntituzi niba ari ubwoba, turategereje.” Byahise bikurura impaka cyane mu banyamupira ariko cyane ku bakunzi ba Rayon Sports bamwe ntibatinya gusaba ubuyobozi kutitabira ‘Inkera y’abahizi’ bavuga ko izi kipe zihuzwa na FERWAFA cyangwa Leta gusa.

 UKWELITIMES on X: "Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa, yatangaje  ko batumiye Rayon Sports mu 'Inkera y'Abahizi' ariko itarabasubiza. Iyi  nkera y'Abahizi izaba irimo Power Dynamos, Azam FC, Police FC

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Chairman wa APR FC yongeye gutuma Rayon Sports yitekerezaho

Aug 6, 2025 - 09:53
Aug 6, 2025 - 10:00