issa
Police FC yatwaye igikombe cy’Intwari isubiza Chairman wa APR FC wari wishongoye mbere y’irushanwa

Feb 2, 2026 - 09:24
 0

Police FC yatwaye igikombe cy’intwari isubiza Chairman wa APR FC wari watangaje ko atazi uko abandi bayobozi b’amakipe bazabigenza kugira ngo bamutware ibikombe kuko asigaye yumva byose abishaka.

Ku cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, nibwo ikipe ya APR FC na Police zakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari. Ni umukino utajya woroha hagati y’aya makipe yombi cyane ko ari nayo agaragaza ko afite amikora ahagije muri Shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba nyuma y’umukino wahuje ikipe y’Indahangarwa WFC na Rayon Sports WFC wari watangiye mbere uza kurangira Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 2-0.

Hari hategerejwe uyu mukino bijyanye n’imihigo abayobozi ba Police FC bari bafite ndetse bigahurirana nibyo APR FC yifuzaga nyuma yo gutwara igikombe cya Super Cup itsinze Rayon Sports ibitego 4-1.

Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe zombi zinganyije 0-0 ariko ubona ikipe ya APR FC ari yo irimo guhusha uburyo bwinshi ndetse ukanabona ko isaha n’isaha iraza kubona igitego bijyanye n’uko yakinaga umukino mwiza kurusha Police FC.

Ku munota wa 52, ikipe ya APR FC yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na William Mel Togui ku mupira mwiza yari ahawe na Hakim Kiwanuka. Ntabwo ibi byishimo byatinze kuko nyuma y’iminota 10 gusa, Police FC yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Gakwaya Leonard wacunze myugariro Nshimiyimana Yunusu n’umuzamu Ishimwe Pierre bakoze amakosa birangira abaciye mu rihumye atera mu izamu.

Umukino waje kurangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1 hitabazwa Penalite APR FC itakaza igikombe nyuma yo gutsindwa na Police FC Penalite 7-6. 

Ibi Police FC yakoze bisubiza ubutumwa Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yatangaje tariki 27 Mutarama 2026, ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, avuga ko asigaye yumva yifuza gutwara ibikombe byose ahubwo atazi uko abandi bayobozi b’amakipe bazabigenza kugira ngo agire ubyo abarekera.

Yagize ati “ Nsigaye mbona ibikombe byose ari ingenzi. Sinzi uko bizagenda n’aba bagenzi banjye. Niba bazaza kunsaba ngo ngire ibyo mbasigira, ariko imyiteguro yanjye inyereka ko bose mbari hejuru. Nubwo twajya mu biganiro mpaka nziko nabibatwara, nta kundi mu kibuga tuzakina ariko turiteguye.” 

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa igiye gukomeza imyitegura y’imikino yo kwishyura ya Shampiyona aho kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026, izakina na Gasogi United umuyobozi wayo Kakooza Nkulisa charles nawe wakaniye.

Iyi kipe yicaye ku mwanya wa gatatu ku rutode rw’agateganyo rwa Shampiyona aho ifite amanota 33. Iyi kipe ikurikiye Al Hilal SC ifite amanota 35 ndetse na Police FC ifite amanota 34.

Image
Police FC yegukanye igikombe cy'intwari 

Image

 ImageRayon Sports y'abagore nayo yegukanye igikombe cy'Intwari
Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373