issa
Darko Novic utoza Al Merrikh yatangaje ikintu arimo gutinya muri Shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka

Nov 25, 2025 - 10:40
 0

Umutoza wa Al Merrikh SC, Darko Novic, yatangaje ko uyu mwaka abona amakipe menshi akomeye cyane bitandukanye n’umwaka ushize ubwo yatozaga APR FC.

Ku wa mbere tariki 24 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe ya Al Merrikh SC yakinnye umukino wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kwemererwa na CAF ko yo na Al Hilal SC zizakina shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino utoroheye ikipe ya AL Merrikh SC kuko nubwo yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, byose byabonetse mu gice cya kabiri nabwo mu minota ya nyuma y’umukino.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa Al Merrikh SC, Darko Novic, yatangaje ko yongeye kwishimira kugaruka hano mu Rwanda nyuma yo kuhava nabi ndetse ko yishimiye gutsinda umukino wa mbere muri Shampiyona.

Yagize ati “ Ni byiza kongera kubabona nyuma y’umwaka ushize. Numva meze neza cyane kubera ko ndi hano nanone muri iki gihugu cyiza no muri iri rushanwa, kandi cyane cyane kubera ko twatsinze uyu mukino. Biradushimishije ariko ni intambwe ya mbere, ni umunsi wa mbere gusa.”

Yakomeje agira ati “ Kuri twe biragoye cyane gukina hano kuko hari byinshi twabuze mu bihe byashize, ariko tuzagerageza gukora neza, tugerageze guha ikipe byose uko dushoboye, kandi dukine umupira mwiza. Nzi neza ko bitazaba byoroshye kubera ko hano hari amakipe meza, umupira mwiza n’ubwiza bw’amakipe mufite. Nta na rimwe bizaba byoroshye, ariko tuzashyiramo imbaraga zacu zose.”

Umutoza wa Al Merrikh SC yagarutse kandi kuri Shampiyona y’u Rwanda nuko amaze igihe abona amakipe ari muri shampiyona y’u Rwanda amaze kuba meza cyane bitandukanye nuko byari bimeze umwaka ushize.

Yagize ati “ Yego, hari itandukaniro. Nabonye amakipe amwe hano, kandi ngendeye ku buryo yakinnye mu byumweru bitatu tumaze hano, nasanze hari impinduka mu rwego rw’imikinire ugereranyije n’umwaka ushize. Urugero, Kiyovu Sports nabonye ikina neza kurusha uko yakinaga umwaka ushize. Ifite ikipe ikomeye cyane kandi bazi neza ibyo bagomba gukora. Mwabibonye mu mikino ibanza, nta kipe yabashije kubatsinda igitego.

Hanyuma hari n’andi makipe yabuze bamwe mu bakinnyi bayo beza bityo urwego ruragabanuka. Ariko nk’uko nabivuze, hari n’amakipe nka Kiyovu Sports na APR FC zagiye neza ku isoko zongeramo abakinnyi bafite imbaraga, ubuhanga, n’ikinyabupfura mu mukino. Bari ku rwego rwo hejuru kurusha umwaka ushize, kandi mwabibonye nko mu mukino bakinnye na Rayon Sports (APR FC).”

Darko Novic aheruka gutandukana na APR FC umwaka ushize ubwo hari hasigaye imikino itatu gusa kugira ngo shampiyona irangire. Uyu mutoza yatandukanye na APR FC ari we ubyisabiye ubuyobozi ahita ahabwa gutoza Al Merrikh SC nyuma y’igihe gito.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Darko Novic utoza Al Merrikh yatangaje ikintu arimo gutinya muri Shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka

Nov 25, 2025 - 10:40
Nov 25, 2025 - 10:42