Basketball Africa League mu rugendo rw’imyaka 5: Umusaruro ugaragara ku bukungu n’imibereho
Mu gihe imikino y’itsinda rya Nile Conference y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) iri kubera muri BK Arena kuva tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025, umuyobozi mukuru wa NBA Africa Clare Akamanzi yagaragaje isura y’iterambere iri rushanwa rimaze kugira kuva ryatangira gukinwa ku mugabane wa Afurika
Clare Akamanzi yavuze ko BAL imaze gutanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 37 ndetse ikaba yarinjije amafaranga arenga miliyoni 250$ z’amadorali y’Amerika mu bihugu byaryakiriye kuva mu mwaka wa 2021 ubwo ryatangiraga.
"Turamutse tugiye gutoranya ijambo rimwe ryasobanura aho BAL igeze uyu munsi njye navuga ko ari iterambere, irindi ni ubufatanye. impamvu twabigezeho ni uko twagiranye ubufatanye bukomeye n’ibigo bitandukanye birimo RDB, Jordan Brand, Nike, Wilson, Hennessy na RwandAir,"
Ati: "Mu myaka ine ishize BAL yinjirije ibihugu byayakiriye miliyoni 250 z’amadolari, inatanga imirimo ku bantu barenga 37,000. Ibi bifasha mu kuzamura ubukungu bw’ibi bihugu cyane cyane ko Afurika ari umugabane wiganjemo urubyiruko."
Mu rugamba rwo kurushaho guteza imbere Basketball muri Afurika, Clare yavuze ko bafite intego y’imyaka 10 yo kwinjiza biliyoni 4.5 z’Amadolari, gutanga akazi ku bantu bagera ku 650,000, kubaka ibibuga 1000 bya Basketball mu bihugu bitandukanye
Yanagaragaje ko hari ibibuga bishya biri hafi gufungurwa ku mugaragaro mu Rwanda nk’ikimenyetso cy’iyi gahunda ndende yo guteza imbere Basketball nk’urwego rw’imyidagaduro, ubukungu n’iterambere ry’urubyiruko.
Iyi mikino ya BAL iri kubera i Kigali irakurikiranwa n’imbaga y’abafana ndetse n’abanyamahanga baturutse imihanda yose kw'isi, biteganyijwe ko izongera kuzamura urwego rw’ubukerarugendo no kwamamaza u Rwanda nk’icyicaro cy’imikino mpuzamahanga.
Ibi byose byongera icyizere ko BAL iri kugenda iba umuyoboro w’ingirakamaro kw'iterambere rya Afurika binyuze mu mikino.


Kinyarwanda
English
Swahili









