Police FC yaguye miswi na Rayon Sports mu gikombe cy'Amahoro
Ikipe ya Police FC yanganyije na Rayon Sports 0-0 mu mukino ubanza wa 1/4 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro.
Saa Cyenda z'amanwa zo kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026, nibwo umukino wabaye. Ni umukino utari woroshye wabonaga amakipe yombi yatinyanye kuko ntiyigeze arema uburyo bukomeye.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni igice ikipe zombi wabonaga zikinira hagati mu kibuga cyane kuko wabonaga kugera imbere y'izamu ari ibintu birimo kuyagora cyane.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi kuko wabonaga zirimo kwataka bitandukanye ni uko byari bimeze mu gice cya mbere.
Ku munota wa 65, ikipe ya Police FC yabonye mahirwe yo gutsinda igitego biranga. Ni umupira wazamukanwe na Ekson Okorie ahereza Kwitonda Alain Bacca, ateye ishoti umupira uca hejuru y'izamu.
Ikipe ya Rayon Sports ku munota wa 94, yabonye amahirwe ya nyuma yo gutsinda igitego ariko ntiyayabyaza umusaruro. Ni Amahirwe yabonywe na Uwumukiza Obed wateye kufura nziza cyane ukurwamo n'umuzamu Onesme usanga aho Rushema Chris ahagaze ateye ishoti umupira uca hejuru y'izamu.
Umukino warangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni umukino wavuga ko washyushye cyane bigeze mu minota ya nyuma y'umukino kuko nibwo amakipe yatangiye gukina ubona arimo gushaka nibura igitego cyatanga intsinzi.
Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yavunikishije abakinnyi batatu barimo Mugisha Didier, Bigirimana Abedi ndetse na Emery Bayisenge. Imvune aba bakinnyi bagize zirakomeye kuko bavunitse nta muntu wavuga wabakozeho kandi akenshi usanga ziba zikomeye.
Umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro, uzaba tariki 19 Werurwe 2026. Ni umukino uzakirwa na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.


Kinyarwanda
English
Swahili









