issa
FERWAFA yashyizeho umunyamabanga mushya

FERWAFA yashyizeho umunyamabanga mushya

Nov 22, 2025 - 15:08
 0

Nyuma y’igihe Mugisha Richard ari we ukora inshingano z’ubunyamabanga muri FERWAFA ariko w’agateganyo, Bonnie Mugabe niwe wahawe izi nshingano.

Ku itariki 30 Kanama 2025, nibwo Shema Fabrice na Komite nyobozi yari yatanze ubwo yiyamazaga, bemejwe nkabagiye kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Nyuma yo gutorwa, Shema Ngoga Fabrice yahise atangaza ko Mugisha Richard agiye gukora inshingano z’ubunyamabanga mu gihe iyi nzu itarabona umunyamabanga mushya.

Mugisha Richard yakoze izi nshingano azifatanya no kuba Visi Perezida mu bya Tekenike. Uyu muyobozi yagiye yumvikana kenshi akora izi nshingano yaba aho itangazamakuru ryamwitabazaga ndetse ibintu akabikora neza cyane, gusa akibutsa abantu ko ari kubikora by’agateganyo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Bonnie Mugabe uzwi cyane muri FIFA  ari we ugiye kuba umunyamabanga mushya.

Bonnie Mugabe yari amaze iminsi avugwa kuri uyu mwanya kuko byavugwaga ko hari inshingano yari agifite muri FIFA yagombaga kubanza kurangiza, kuko yari yaramaze kwemezwa mbere.

Nkuko bitangazwa na FERWAFA, Bonnie Mugabe aratangira inshingano z’ubunyamabanga muri FERWAFA guhera tariki 1 Ukuboza 2025. Uyu mugabo azwi cyane mu itangazamakuru ndetse yanakoze muri FERWAFA igihe kitari gito.

Ku itariki 28 Kanama 2020, nibwo Bonnie Mugabe yasezeye muri FERWAFA, aho yari umukozi ushinzwe iby’amarushanwa. Uyu mugabo yasezeye amazemo imyaka 7 aho yinjiyemo muri 2013 nk’ushinzwe itangazamakuru muri iyi nzu.

Bonnie Mugabe yagizwe umunyamabanga mushya wa FERWAFA

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

FERWAFA yashyizeho umunyamabanga mushya

Nov 22, 2025 - 15:08
Nov 22, 2025 - 15:13