issa
Al Hilal SC yageneye ubutumwa Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 7, 2026 - 10:56
 0

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ikina Shampiyona y’u Rwanda, yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2026, nibwo u Rwanda rwatangiye icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango, bikomeje kugaragaza ko byifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka.

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ni imwe mu makipe yabimburiye andi mu kugaragaza ubufatanye ndetse no guha ubutumwa bwo guhumuriza abanyarwanda muri ibi byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni ubutumwe banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata 2026, nyuma y’umukino banganyijemo na Marine FC igitego 1-1.

Bagize bati “ Perezida n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Al Hilal Club bifatanyije n’umutima wabo wose n’ubuyobozi ndetse n’abaturage b’igihugu cyiza cy’u Rwanda mu kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turihanganisha byimazeyo imiryango yabuze ababo bazize ayo mahano.”

Bakomeje bagira bati “ U Rwanda rwabaye icyitegererezo ku Isi mu bijyanye n’imbabazi, ubwiyunge no kongera kwiyubaka nyuma y’ingaruka mbi z’ivanguramoko, amacakubiri n’ivangura rishingiye ku turere, rugaragaza neza kwakirana no kubana mu mahoro. Nubwo twibuka dushenguwe n’iki gice kibabaje cy’amateka, tunishimira intambwe idasanzwe u Rwanda rumaze gutera n’iterambere rifatika rimaze kugerwaho mu nzego zose z’ubuzima.”

Ubuyobozi bwa Al Hilal SC bukomeza bugaragaza ko bwizeye ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere ndetse ko rufite ubuyobozi bwiza buzakomeza kugera ku byiza byinshi.

Bagize bati “ Twizeye tubikuye ku mutima ko u Rwanda dukunda ruzakomeza gutera imbere, kandi ko ubuyobozi bwarwo burangwa n’ubushishozi n’ubwitonzi buzakomeza kugera ku ntego n’inzozi by’abaturage b’u Rwanda n’icyubahiro kandi bihangana.”

Ikipe ya Al Hilal SC niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 55. Iyi kipe iheruka kugera mu mikino ya ¼ cya CAF Champions League aho yasezerewe n’ikipe ya RS Berkane ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Al Hilal SC yageneye ubutumwa Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 7, 2026 - 10:56
Apr 7, 2026 - 11:31