Umunyamabanga Mukuru wa LONI yasabye Isi kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagaragaje ko ari umwanya wo kunamira abazize Jenoside no guha icyubahiro abayirokotse.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa 07 Mata 2026 ubwo mu Rwanda hatangiraga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Guterres yavuze ko kwibuka Jenoside bidakwiye kugarukira ku mateka gusa, ahubwo bikwiye no kuba isomo rikomeye ku Isi yose, ryo kwirinda amakosa yabaye mu bihe byashize.
Yagize ati: “Turunamira inzirakarengane zazize Jenoside, tunaha icyubahiro abayirokotse. Tugomba kwigira ku makosa yo mu bihe byashize kandi tugaharanira kurinda abariho uyu munsi.”
Yakomeje asaba amahanga guhagurukira kurwanya imvugo z’urwango, amagambo akongeza amacakubiri ndetse n’ibikorwa byose bishobora guteza urugomo, agaragaza ko ari byo byagiye biba intandaro y’amahano nk’ayabaye mu Rwanda.
Ubutumwa bwe bushimangira ko buri wese afite inshingano yo guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, mu rwego rwo kubaka Isi itekanye kandi itazongera kwemera Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Buri mwaka, ku wa 7 Mata, Isi yose yifatanya n’u Rwanda mu kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hibukwa abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse. Ni umwanya wo kwiyibutsa ko “Ntibizongere ukundi” atari amagambo gusa, ahubwo ari inshingano ihuriweho n’abatuye Isi bose.

Kinyarwanda
English
Swahili









