Ngoma: Abahinzi basabwe guhinga bakoresheje uburyo bwongera umusaruro
Ubwo yatangizaga igihembwe cy'ihinga 2026B, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma, yasabye abahinzi kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere butanga umusaruro ndetse bakanirinda igihombo baterwa n'imihindagurikire y'ikirere bafata ubwishingizi bw'ibihingwa byabo.
Igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy'ihinga 2026B cyabereye kuri site ya Rwibumba ahari ubutaka bwahujwe bungana na hegitari 75, buherereye mu kagari Kagari ka Nyagatugunda mu Murenge wa Zaza,.
Bamwe mu bahinzi bitabiriye gutangiza ku mugaragaro icyo gihembwe cy'ihinga bavuze ko impanuro bahawe bagiye kuzikurikiza kugira ngo bazabone umusaruro ushimishije.
Umwe mu bahinzi batuye mu Murenge wa Zaza MUkandori Jeanne avuga ko biyemeje gufata ingamba zizabafasha kongera umusaruro.
Yagize ati: “Iyo dukoresheje ifumbire n’imbuto z’indobanure umusaruro uriyongera cyane. Tugiye gukurikiza inama twagiriwe, tunafate ubwishingizi bw’imyaka kugira ngo turusheho kwitegura ibishobora kuwuhungabanya, ikindi nuko twungutse uburyo bushaya bwo guhinga udakomeretsa ubutaka bityo bikazadufasha guhangana n’isuri yajyaga itwara ubutaka bwavu.”
Umuhinzi witwa Habimana Jean Baptiste, yavuze ko guhinga babungabunga ubutaka bagakoresha inyongeramusaruro.
Yagize ati: “Iyo dutangiye igihembwe cy’ihinga dufatanyije n’ubuyobozi bidutera imbaraga. Tugiye kurushaho kwitabira ubuhinzi bubungabunga ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Bwana Ingabire Benoit, yabwiye abahinzi ko bagomba kuyoboka ubuhinzi bugezweho butanga umusaruro ndetse anabasaba kwitabira gufata ubwishingizi bw'ibihingwa kugirango birinde igihombo giterwa n'imihindagurikire y'ikirere.
Yagize ati: “Turabasaba gukomeza kwita no gukoresha neza inyongeramusaruro zigezweho, gufata ubwishingizi bw’imyaka ndetse no kwitabira ubuhinzi bubungabunga ubutaka kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera kandi ubuhinzi bukomeze kubabera isoko y’iterambere.”
Mu Gihembwe cy’ihinga 2026B, mu Karere ka Ngoma ibigori: bizingwa kuri hegitari 335, ibishyimbo: bihingwe kuri hegitari 21,456, Soya bazihinge kuri hegitari: 127, umuceri uzahingwe kuri hegitari 1,190.


Kinyarwanda
English
Swahili









