Kimisagara: Hatangiye gufungwa Ama-Lodge yo mu Isi ya 9 yasambanirwagamo n’abana bakora uburaya
Ubuyobozi bw’Akagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, bwatangiye gufunga Ama- Lodge atujuje ibisabwa ndetse yambanirwagamo n’abana batujuje imyaka 18.
Mu Isi ya 9 ni agace gaherereye mu Murenge wa Kimisagara karangwamo indaya nyinshi cyane ndetse n’inzga z’inkorano n’umutekano muke uterwa n’abasinzi ndetse n’abakora uburaya bakagaragaramo.
Bitewe n’indaya nyinshi zituye muri aka gace ni bimwe mu bituma hagaragara ama-lodge menshi cyane ahendutse ndetse atujuje ibisabwa.
Ibi byatumye ubuyobozi bw’akagari ka Kimisagara ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara, butangira igikorwa cyo gufunga ama-lodge atujuje ibisabwa
Abaturage bo muri aka gace babwiye UKWELITIMES, ko bishimiye cyane ko ubuyobozi bwatangiye gufunga ama-lodge atujuje ibisabwa n’asambaniramo abana bakora uburaya.
Habiyambere Innocent yagize ati “ Nibakomereze aha rwose uzi ko hantu hantu wagira ngo ntabwo arimu Rwanda ari mu iyindi Leta? Ngaho nawe ndebera urabona uriya Atari umwana wigize indaya? Ikibabaje na banyir’ama-lodge babihera ibyumba nta kibazo bafite kandi babona ko ari abana bato.”
Umugore witwa Igihozo Aline we avuga ko n’abantu bafite ama-lodge bemera ko asambanirwamo n’abana bagakwiye kubibazwa.
Ati “ Hano ushobora kuhabona lodge y’ibihumbi 2 cyangwa ibihumbi 3 ariko uyinjiyemo ukareba uburyo iba imeze ntiwakwemera ko ari lodge iba muri Kigali, njye numva n’aba bantu baha ibyumba utu turaya t’utwana bagakwiye kujya bafungwa.”
Yakomeje avuga ko yishimiye iki gikorwa cyo gufunga ama-lodge atujuje ibisabwa agaragara mu isi ya 9 anasaba ubuyobozi no gufunga utubari tutujuje ibisabwa tugaragara muri aka gace.
Undimuturage utarashatse kuvuga izina rye yabwiye UKWELITIMES, ko hari n’umukuru w’umudugudu ufite amacumbi mu Isi ya 9 atujuje ibisabwa ndetse anasamanyirizwamo abana batujuje imyaka 18.
Yagize ati “ Ikibabaje n’uko hari na mudugudu ufite ama-lodge aha atujuje ibisabwa asambanyirizwamo abana batujuje ubukure kandi atajya afungwa yewe n’akabari ke gakora amasaha yose wagira ngo we igihugu n’icye amategeko ntamureba.”
Hagaragara amacumbi benshi bemeza ko adakwiye kuba muri Kigali
Ubuyobozi bwazanye abantu bagufunga inzugi z'amalodge atujuje ibisabwa bakoresheje uburyo bwo kuzikinga bazisudiriye bitewe n'uko iyo buhavuye bongera bakayafungura
Ubuyobozi buri gufunga ama-lodge yose atujuje ibisabwa
Indaya zo mu isi ya 9 zijugunya udukingirizo ahantu hose ziboneye
Ama-lodge agaragara mu Isi ya Cyenda menshi ntiyujuje ibisabwa ndetse agaragaramo umwanda mwinshi


Kinyarwanda
English
Swahili









