Muhanga: Umubyeyi yapfiriye mu kirombe yacukuragamo mu buryo butemewe n’amategeko
Umubyeyi witwa Ugirinka Anne Marie w’imyaka 45 wo mu Karere ka Muhanga, yasanzwe yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bikekwa ko yari yagiye gucukura mu buryo butemewe n’amategeko, nk'uko byemejwe n'ubuyobozi bw'umurenge yari atuyemo.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buganda, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Rugendabari, aho abaturanyi b'uwo nyakwigendera bavuga ko urupfu rwe rwateye benshi agahinda bitewe n'abana bato yasize.
Amakuru ahari avuga ko uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yuko ku wa 2 Mata 2026, yari avuye iwe agiye gushaka imibereho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe asize abo bana be mu nzu.
Uyu mubyeyi yasanzwe yapfiriye mu kirombe cya kompanyi icukura amabuye y’agaciro cyitwa Daba Supplies nyuma yuko abaturanyi be babyutse bumva abana be yari yasize afungiranye barira hakabaho kubaganiriza bakavuga uko byagenze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugendabari, Bizimana Sixbert, yasobanuye ko uwo nyakwigendera yari asanzwe ajya muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko avuga ko bikekwa ko yaba yaguye mu mugezi uri muri icyo kirombe, itaka rikamugwira bigatuma ahita apfa.
Yagize ati “Yari asanzwe ajya gushaka amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri iryo joro nabwo rero yagiye gucukura, agwa mu mugezi uri muri icyo kirombe itaka riramugwira ahita apfa.”
Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage yo kwirinda ubucukuzi butemewe, by'umwihariko muri iki gihe cy’imvura nyinshi kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nta gihe cyari gishize nabwo mu Karere ka Muhanga abantu batanu bapfiriye mu bikorwa bitemewe nk'ibyo mu gihe inzego z’umutekano zari zatangaje ko abarenga 50 bamaze gufatirwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ibintu bikomeje gutera benshi kuvuga ko hakenewe ingamba zikomeye zo gukumira ubu bucukuzi benshi bakomeje kuburiramo ubuzima.


Kinyarwanda
English
Swahili








