issa
Nyamasheke: Yafunzwe akekwaho gutegera abantu mu nzira afite icyuma n'umuhoro

Apr 6, 2026 - 12:46
 0

Umusore witwa Imanishimwe Emmanuel w’imyaka 23, wo mu Mudugudu wa Rwabagoyi mu Kagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, yafatiwe mu cyuho afite icyuma n'umuhoro akekwaho gukoresha mu bujura.

Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Kanyovu, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Bushekeri, ku bufatanye bw’abaturage n'inzego z'umutekano, hafi y’ikiyaga cya Kivu ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatandatu yegereye ubwato yashakaga kwiba. 

Abaturage bavuga ko ahantu yafatiwe yari yahategera abaturage afite icyuma n'umuhoro akabambura ibintu byabo cyane cyane telefone.

Babimenyesheje ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri n’uwa Shangi, n’Inzego z’umutekano, aracungwa kugeza afatiwe mu cyuho ashaka kwiba ubwato.

Umwe yagize ati “Yafatanywe umupanga n’icyuma akoresha mu bujura, afatirwa ku bwato bw’uwitwa Tuyishime Innocent ashaka kubwiba ngo abujyane aho batazabumenya.” 

Undi muturage yagize ati “Uyu musore asanzwe ari igihazi giteza umutekano muke mu kibaya cya Mwaga no mu baturage, aho hari umusore witwa Ndahimana Janvier w’imyaka 23 aherutse gutega akamwambura telefoni, akanamukomeretsa mu ijosi.” 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Harindintwali Jean Paul yashimiye cyane abaturage bafashe uyu musore, ntibatinye ko yabagirira nabi, bakamukomeza kugeza agejejwe mu maboko y’Inzego z’umutekano.

 Ati “Yari asanzwe avugwaho ubujura bwitwaje intwaro gakondo, aho yategerega abaturage mu mayira akabambura, bamwe akanabakomeretsa. Ubuyobozi bw’Imirenge yombi, abaturage n’inzego z’umutekano, mu guhanahana amakuru byatumye afatwa agiye kwiba ubwato.”

Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano ndetse bakanatanga amakiru y'uwo bumvise ushobora kuwuhungabanya.