Umwe mu bakinnyi Al Hilal SC yagenderagaho agiye kubagwa
Rutahizamu w’umunya-Mali ukina aciye ku ruhande muri Al Hilal SC, Adama Coulibaly, agiye kubagwa imvune y’Ivi amaranye iminsi.
Ku itariki 28 Werurwe 2026, nibwo Adam Coulibaly yagize ikibazo cy’imvune ubwo Al Hilal SC yakinaga umukino w’ikirarane utarakiniwe igihe na Rutsiro FC. Ni umukino wagoye cyane Al Hilal SC nubwo yatahanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Adama Coulibaly muri uyu mukino yagiriyemo imvune, wabereye mu karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda ndetse igice cya mbere ntabwo yigeze akirangiza kubera imvune y’ivi yahise agira.
Ubuyobozi bwa Al Hilal SC nyuma yo kubona iyi mvune bayifashe nk’iyoroshye ndetse bahita bamuha ikiruhuko mu buryo bwo kugira ngo aruhuke ariko ntibyagira icyo bihindura kuko iyi mvune yaje gukomera.
Kuri iki cyumweru tariki 5 Mata 2026, nibwo ikipe ya Al Hilal SC yahaye ubutumwa abakunzi bayo, babamenyesha ko Adama Coulibaly yamaze kugera mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Cairo, aho yasuzumiwe ndetse haza gufatwa umwanzuro ko agomba kubagwa. Biteganyijwe ko Coulibaly azabagwa kuri uyu wa mbere tariki 6 Mata 2026.
Adama Coulibaly yagize ikibazo cy’imvune ndetse biteganyijwe ko namara kubagwa azongera kugaruka mu kibuga mu mpera z’uku kwa Mata 2026, bivuze ko ari hanze igihe kingana n’ibyumweru bibiri.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bafasha cyane Al Hilal SC kuko urebye imbaraga atanga mu buryo bwo gusatira zari nyinshi ku buryo igiye guhomba nubwo ifite abandi nabo bagira icyo bakora gikomeye. Al Hilal SC niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 54, iyi kipe kandi iraza gukina na Marine FC kuri uyu wa mbere tariki 6 Mata 2026.

Adama Coulibaly agiye kubagwa


Kinyarwanda
English
Swahili








