Biratangaje uburyo umuntu adafata n’akanya ngo atekereze! Perezida wa Kiyovu Sports yanenze uwa Rayon Sports
Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yagaragaje kunenga cyane perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah wamuhamagaye agira ngo baganire ku kibazo cy’umutoza Haringingo Francis wimwe uruhushya rwo gutoza Rayon Sports.
Ibi Perezida wa Kiyovu Sports yabigarutseho nyuma y’umukino iyi kipe ye yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-0 wabaye ku wa gatanu tariki 3 Werurwe 2026. Nkurunziza David mu kiganiro n’itangazamakuru yababajwe cyane n’uko Haringingo Francis yitwaye muri iri genda rye ari nayo mpamvu ubona batarimo kumworohera kugira ngo atangire akazi ke muri Rayon Sports.
Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwirengagiza ubusabe bwa Haringingo Francis kugira ngo atangire gutoza muri Rayon Sports kuko hari ibyo bifuza batarabona birimo amafaranga. Umuvugizi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Minani Hemedi, anaheruka gutangaza ko bifuza guha uyu mutoza isomo kugira ngo atazongera gukora ibintu nk’ibi binyuranyije n’amatageko bikaba byamwicira kariyeri.
Perezida wa Kiyovu Sports Nkurunziza David, yatangaje ko yaganiriye na perezida wa Rayon Sports ariko yumva biteye isoni kuba umuyobozi yifuza ko bareka Haringingo Francis akerekaza muri Rayon Sports kandi ari amakipe ahanganye muri Shampiyona.
Yagize ati “ Nibyo koko hari umuyobozi umwe wa Rayon Sports twaganiriye sindi bumuvuge izina ariko ku rwego ndiho murumva uwo twaganiriye( Perezida). Ariko urumva ibyo ni nko kuza akarambagiza umudamu wawe mwasezeranye, yarangiza akaza akakubwira ngo emeza umudamu wawe ndashaka kumutwara. Murumva ibyo bintu binyuze mu mucyo? Ntabwo ari byo. Mu muco wa kera babyitaga guterura. Biteye isoni muri 2026, amategeko arahari, biranditse.”
Yakomeje agira ati “ Hari byinshi byabaye, Rayon Sports ni umuryango nubaha cyane, ariko biratangaje uburyo umuntu adafata n’akanya ngo atekereze, ngo avuge ko hari ibintu bizira.”
Muri iki kiganiro Perezida kandi yashyize umucyo ku byo Haringingo Francis aheruka gutangaza avuga ko kuva muri Kiyovu Sports yirwanyeho kuko n’ubundi iyi kipe yigeze gushaka ku mwirukana ariko yirwanaho birangira ahagumye. Perezida yavuze ko bitigeze bibaho kuko Kiyovu Sports atari ikipe yirukana umutoza kandi arimo gutsinda.
Intambara ya Kiyovu Sports na Haringingo Francis ikomeje gufata indi ntera kuko kuri uyu wa Gatandatu, FERWAFA yasohoye ibaruwa imenyesha Rayon Sports ko uyu mutoza nta ruhushya yahabwa rwo gutangira gutoza mu gihe aya makimbirane atararangira kandi bizakomeza gusubikwa kugeza bumvikanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nkurunziza David yanenze Murenzi Abdallah
Murenzi Abdallah ntabwo yishimiwe na Perezida wa Kiyovu Sports


Kinyarwanda
English
Swahili








