Azasoza igihano akomerezeho: Moses Turahirwa yakatiwe imyaka itatu
Moses Turahirwa azasoza igihano cy'umwaka umwe yakatiwe agahamwa no gukoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihano kizarangira muri Mata 2026 ahite akomerezaho imyaka itatu.
Ku wa 30 Werurwe 2026 Urukiko Rukuru rwa Kigali rwakatiye Turahirwa Moses igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda.
Mu 2024 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Moses Turahirwa ibyaha bibiri; Gukoresha inyandiko mpimbano n'icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Kubera ko atari yanyuzwe n'imikirize y'urubanza, yaregeye Urukiko Rukuru arusaba ko yasubikirwa igifungo,umwanzuro waje utesha agaciro ubusabe bwe.
Moses Turahirwa azasoza igihano cy'umwaka umwe yakatiwe agahamwa no gukoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihano kizarangira muri Mata 2026 ahite akomerezaho imyaka itatu.

Kinyarwanda
English
Swahili