issa
Hari abakomeye bamugeretseho ibyaha-Prince Kid

Nov 20, 2025 - 20:41
 0

Prince Kid yasomewe umwanzuro w'Urikiko umwohereza mu Rwanda. Yahawe iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo dore ko atifuza koherezwa mu Rwanda kuko atizeye umutekano we.

Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid yasomewe ku wa kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025 mu Rukiko rw'i Texas muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. 

Urwego rushinzwe imipaka, abinjira n'abasohoka muri Amerika (ICE) ku bufatanye n'inzego z'umutekano bataye muri yombi Prince Kid.

Ibyo byabaye ku wa 3 Werurwe 2025 akaba yarafatiwe mu mujyi witwa Fort Worth muri Texas. Akimara gutabwa muri yombi yafungiwe muri kasho z'urwo rwego.

Amerika rero yasobanuye ko yataye muri yombi Prince Kid bitewe n'umukwabo wakozwe ku bimukira badafite ibyangombwa ariko kandi ku wa 29 Ukwakira 2025 Ubushinjacyaha bwatanze impapuro zo guta muri yombi Prince Kid aho zashyikirijwe Polisi mpuzamahanga (Interpol).

Prince Kid yaburanye asaba ko atakoherezwa mu Rwanda kuko atizeye umutekano we. Yanavuze ko igihe yari ashinzwe gutegura Miss Rwanda hari ibyo atumvikanyeho n'abakomeye noneho bigira inama yo kumugerekaho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Miss Elsa Iradukunda,umugore wa Prince Kid nawe yatanze ubuhamya mu rukiko ashimangira ko ibyaha ashinjwa ari ibinyoma kandi ko nawe yashakishije ibimenyetso bishinjura umugabo we birangira abizize dore ko nawe yafunzweho by'igihe gito nyuma akarekurwa ariko urubanza rwe rwashyizwe mu 2026.

Mu Ukwakira 2023 Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu ya miloyoni 2 Frw, yahise atoroka ubutabera bw'u Rwanda yerekeza muri Amerika anyuze muri Aziya.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cy'imyaka 16 dore ko bwamujuririye yari yarafunguwe by'agateganyo ku cyemezo cy'urukiko rw'isumbuye rwa Nyarugenge. 