issa
Polisi yijeje ko igiye gukurikira ikibazo cy’abanyamahanga bagaragaye mu mashusho bakubita umumotari

Nov 20, 2025 - 19:51
 0

Polisi y’u Rwanda yijeje ko igiye gukurikirana ikibazo cy’abanyamahanga bagaragaye mu mashusho bakubita umumotari mu Mujyi wa Kigali.

Ibi byagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri X, ubwo Polisi y’Igihugu yasubizaga ubutumwa bw’uwagaragaje ayo mashusho arimo abanyamahanga bari gushyamirana n’abamotari ndetse bamwe bari gukubita umwe muri abo bamotari.

Yagaragaje ko ibyo byabereye ku Gisozi ahazwi nka Gasave, akomeza asaba ko abo banyamahanga bakwirukanwa.

Polisi yahise isubiza ko igiye kubikurikirana kandi ko ibikorwa by’urugomo ibyo ari byo byose bitemewe.

Ubutumwa bwakomeje bugira buti “Muraho, ibikorwa by’urugomo ibyo aribyo byose ntabwo byemewe. Abantu bose harimo n’abanyamahanga basabwa kubahiriza amategeko nk’uko bisabwa. Iyo bayarenzeho barabihanirwa hakurikijwe amategeko y’igihugu cyacu. Mwaduha nimero mukaduha amakuru arambuye kuri iki kibazo. Murakoze”

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko bigiye gukurikiranwa ababigizemo uruhare bose bagafatirwa ibyemezo.

Yagize ati “Iki kibazo twatangiye kugikurikirana kugira ngo hafatwe imyanzuro ikwiriye kuri buri umwe wese wabigizemo uruhare!”

Muri Kamena 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi 12 ashize abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ibikorwa by’urugomo mu banyamahanga bikunze kuvugwa ku banyeshuri baturuka mu bihugu nka Sudani y’Epfo n’abandi biga mu Rwanda usanga barangwa n’ibikorwa birimo ubusinzi, gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse n’ubujura.