Umunyamakuru Sadi yafunzwe akurikiranweho guhohotera uwushinzwe umutekano muri Sitade
Police y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yemeje ko Umunyamakuru wa Siporo, Sadi Habimana, akurikiranweho icyaha cyo guhohotera ushinzwe umutekano muri Sitade.
Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1 bituma Rayon Sports isoza iri ku mwanya wa kane bituma ibona itike yo gukina imikino ya CAF Confederations Cup.
Ubwo uyu mukino wari urimo kuba, Sadi Habimana yarahagurutse ava aho abanyamakuru bicara ajya muri VIP abuzwa kwinjira n’umukobwa wari uri ku muryango, maze Sadi ntiyabyumva ashaka kwinjira akoresheje imbaraga, nibwo abapolice bashinzwe umutekano muri Sitade bahise bamuta muri yombi kuva ku wa Gatanu kugeza uyu munsi ntabwo arabona uko asohoka muri kasho.
Ubwo UKWELITIMES twaganiraga n’umuvugizi wa Police y’umujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yaduhamirije ko Sadi Habimana afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Rwezamenyo, aho akurikiranweho guhohotera uyu mukobwa wari ushinzwe umutekano kuri uyu mukino.
Yagize ati “ Sadi Habimana afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Rwezamenyo, aho akurikiranweho guhohotera mukobwa wari ushinzwe umutekano muri Sitade. Sadi yavuye aho abanyamakuru bicara ajya muri VIP, uwushinzwe umutekano aramubuza arangije ashaka gukoresha imbaraga, nibwo uyu mukobwa yahise agaragaza ko yamukubise mu gatuza. Bikimara kuba nibwo abapolice bashinzwe umutekano muri Sitade bamufashe bamuzana kuri Sitasiyo umukobwa nawe atanga ikirego ubu kigeze mu rwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo akomeze akurikiranwe.”
Umuvugizi yakomeje agira inama abanyamakuru ndetse n’abajya kuri Sitade ko bagomba kubaha ibyo protokori cyangwa abashinzwe umutekano bamusaba.
Yagize ati “ Porotokore yatsindiye isoko cyangwa abashinzwe umutekano hari ibyo bakubwira ugomba kubyubahiriza. Kuba hari ibyo bakubwiye ukanga kubyumva ugashaka guhangana ntabwo ari byo noneho iyo bigeze ku banyamakuru byo biba ari bibi cyane.”
Kugeza ubu uyu mukobwa wacungaga umutekano agaragaza ko yagize ikibazo mu gatuza ari nayo mpamvu yasabwe ibyemezo byo kwamuganga kugira ngo hakomezwe iperereza kuri iki kirego cye.
Sadi Habimana wari umaze igihe ahagarariye igisata cya Siporo ku Umuseke ndetse akaba n’umunyamakuru kuri BTN TV na B+, afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Rwezamenyo yo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo.
Sadi Habimana afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Rwezamenyo

Kinyarwanda
English
Swahili








