issa
Harimo uwa APR FC! Abakinnyi batatu batunguye cyane KNC muri uyu mwaka w’imikino

Jun 1, 2026 - 10:54
 1

Mu gihe umwaka w’imikino Saison 2025/2026 warangiye mu mboni z’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bagiye babona abakinnyi bigaragaje kurusha abandi, ni muri uwo mujyo na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yagaragaje abakinnyi batatu yabonye barushije abandi barimo Byiringiro Gilbert.

Ku cyumweru tariki 31 Gicurasi 2026, nibwo umwaka w’imikino hano mu Rwanda warangiye aho umukino wafunze uyu mwaka w’imikino ari uwahuje ikipe ya Gorilla FC na Al Merrikh SC warangiye ikipe ya Gorilla FC itsinze ibitego 3-1.

Mbere yaho ikipe ya APR FC yari yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 mu mukino yahise ihererwaho igikombe yegukanye nyuma yo guhiga andi makipe yo mu Rwanda nubwo yasoje ari iya kabiri inyuma ya Al Hilal SC.

Abakunzi benshi b’umupira w’amaguru bashobora kwibaza ku mukinnyi witwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka w’imikino ubona benshi bahuriza kuri Byiringiro Gilbert ukina muri APR FC yanegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri iyi kipe. 

Ntabwo kandi wakibagirwa kuvuga Cheick Djibril Ouattara watsinze ibitego 18 atanga imipira itatu yavuyemo ibitego akaba uwa mbere watsinze ibitego byinshi arushije Mbonyumwami Taiba ufite ibitego 17 atanga imipira itanu yavuyemo ibitego akinira Marine FC.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko mu bakinnyi yabonye uyu mwaka bakoze ibintu bidasanzwe abona bayobowe na Mbonyumwami Taiba ndetse na Uwiyaremye Fidale ukina muri Kiyovu Sports. Uyu musore w’imyaka 24 yatsinze ibitego 11 atanga imipira ine yavuyemo ibitego muri uyu mwaka w’imikino.

KNC kandi yagaragaje ko Byiringiro Gilbert ukina kuri nimero kabiri ya APR FC, avuga ko yatunguranye cyane muri uyu mwaka w’imikino ndetse uwavuga ko agomba kuba nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu utaba ukoze ikosa.

Yagize ati “ Byiringiro Gilbert yaratunguranye cyane uyu mwaka. Asoje uyu mwaka nta ngingo n’imwe ufite yatuma uvuga ko atari nimero kabiri wa mbere w’ikipe y’igihugu.”

KNC avuga ko abantu hano mu Rwanda barwaye indwara yo kubona ko igihe cyose abanyamahanga ari bo bakomeye ariko ko n’aba bo mu Rwanda bakomeye ahubwo abanyarwanda baba badashaka kubareba.

Muri rusange uyu mwaka w’imikino wagenze neza ndetse twabonye guhangana cyane yaba mu makipe arwanira igikombe ndetse n’ayifuzaga imyanya myiza ariko imbaraga nyinshi zigaragarira mu makipe yarwanaga no kutampanuka byaje kurangira AS Muhanga na Rutsiro FC ari zo zimpanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe zirimo AS Kigali n’Amagaju yarokotse ku munota wa nyuma, aho AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 ndetse n’umukino Amagaju FC yanganyijemo na Mukura VS 0-0. Umwaka w’imikino warangiye Al Hilal SC iyoboye n’amanota 75, APR FC iri ku manya wa kabiri, Al Merrikh SC iri ku mwanya wa gatatu, Rayon Sports iri ku mwanya wa kane ndetse na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Gatanu.

 Mbonyumwami Taiba yatsinze ibitego 17 muri uyu mwaka w'imikino  

No photo description available.Uwiyaremye Fidali yakoze ibidasanzwe muri uyu mwaka w'imikino

Kagege' yasanganywe imvune, akurwa mu Amavubi | IGIHEByiringiro Gilbert yatowe nk'umukinnyi mwiza muri APR FC

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373