Minisitiri wa Siporo yashimiye abanyarwanda kubera ubudasa baheruka kugaragaza
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye abanyarwanda bagaragaje urukundo rudasanze bafitiye igare muri Tour du Rwanda 2026.
Kuva tariki 22 Gashyantare kugeza tariki 1 Werurwe 2026, nibwo Tour du Rwanda yabaye. Ni imwe muri Tour du Rwanda zari nziza cyane kuko usibye imbaraga zari mu bahatana ariko n’ubwitabire bwari buri hejuru. Hakinwe uduce umunani tureshya na Kilometero 978.
Ku wa mbere tariki 2 Gashyantare 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye abanyarwanda barebye iyi Tour du Rwanda 2026, ndetse n’abayikurikiye kuri televisiyo y’igihugu yayerekanye kuva itangiye kugeza isojwe.
Yagize ati “ Mwarakoze cyane! Mwe mwari hirya no hino mu gihugu ku mihanda, abakurikiye kuri RBA n’izindi mbuga zitanga amakuru, mwarakoze cyane gutera ingabo mu bitugu abasiganwa, gusabana no gukomeza guteza imbere siporo y’igare. Mwagaragaje urukundo n’ishyaka ridasanzwe. Turabibashimiye!”
Minisitiri kandi yashimiye abafatanyabikorwa bateye inkunga iyi Tour du Rwanda, ariko kandi abakinnyi n’abatoza abashimira ubwitange bagaragaje kugira ngo iri rushanwa rigende neza.
Yagize ati “ Mu gihe dusoza Tour Rwanda 2026, turashimira byimazeyo abasiganwa ku bw’imbaraga, ubwitange n’imyitwarire myiza bagaragaje mu irushanwa. Turashimira by’umwihariko abafatanyabikorwa n’abaterankunga bitanze kugira ngo iri rushanwa rya Tour du Rwanda rigende neza kandi ibyifujwe bigerweho. Twese hamwe, dukomeze guteza imbere siporo mu Rwanda.”
Iyi Tour du Rwanda 2026, yitabiriwe n’amakipe 18 aturutse hirya no hino ku isi yegukanwe n’umudage, Moritz Kretschy ukina muri NSN Development Team. Uyu musore yegukanye Tour du Rwanda 2026, nta gace na kamwe yigeze atwara mu duce twose umunani.


Kinyarwanda
English
Swahili









