Kylian Mbape yarwaye inzoka ajyanwa mu bitaro
Rutahizamu wa Real Madrid, Kylian Mbape, yajyanywe mu bitaro bituma atitabira umukino wa mbere w’igikombe cy’isi cy’ama-Club iyi kipe yakinnye na Al Hilal.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 18 kamena 2025, nibwo Real Madrid yatangaje ko Kylian mbape ubuzima bwe butameze neza ndetse ataragaragara ku mukino wa Al Hilal.
Ni umukino Kylian Mbape atagaragayeho kuko indwara ye yahise ikomera cyane kugeza ajyanwe mu bitaro.
Mu butumwa bwa Real Madrid bwagiraga buti “ Umukinnyi wacu Kylian Mbappé arwaye cyane indwara ya gastroenteritis ( urwungano ngogozi cyangwa inzoka zo mu nda), kandi yajyanywe mu bitaro kugira ngo asuzumwe ndetse avurwe uko bikwiye.”
Uyu mukinnyi bivugwa ko yari afite umuriro mwinshi ndetse anacisha hasi nkuko mu Kinyarwanda bivugwa, ari nabyo byateye impungenge zikomeye abayobozi kugeza ajyanwe kwa muganga.
Nta tariki iramenyakana y’igihe uyu musore azasubirira mu kibuga, ariko aracyari mu bitaro, arimo kwitabwaho by’umwihariko n’abaganga. Ikipe ya Real Madrid yavuze ko icy’ingenzi kurusha byose ari uko abanza gukira neza, kandi ko nta cyemezo cyo kumusubiza mu kibuga kizafatwa kugeza igihe ubuzima bwe buzaba bwifashe neza.
Gastroenteritis ni indwara ishobora gukira mu minsi mike, ariko ishobora no gukomerera umuntu, cyane cyane nk’abakinnyi b’umupira baba bakeneye imbaraga z’umubiri zihagije. Iyi ndwara yafashe Kylian Mbape ku wa kabiri ubwo biteguraga uyu mukino wa mbere w'igikombe cy'isi cy'ama-Club.
Kylian Mbape kubura mu kibuga nta cyuho kinini cyagaragaye kuko umwana wa musimbuye witwa Gonzalo Garcia yatsinze igitego nubwo umukino warangiye nta ntsinzi babonye kuko ikipe zombi zanganyije igitego 1-1.
Kylian Mbape arimo kwitabwaho cyane


Kinyarwanda
English
Swahili









