U Burusiya bwihanangirije Israel ku by’ihindurwa ry’ubutegetsi muri Iran
Leta y’u Burusiya yatangaje ko Israel itagomba kwivanga mu miyoborere ya Iran, kuko nta burenganzira ifite bwo guhindura ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ibi byatangajwe na Maria Zakharova, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, mu kiganiro yagiranye na Russia Today. Ni nyuma y’ibitero bikomeye Israel yatangije kuri Iran ku wa 13 Kamena 2025.
Zakharova yavuze ko impamvu z’ibi bitero zidasobanutse, anibaza icyaha Iran yaba yarakoze kugira ngo iraswe.
Yagize ati "Ni iki Iran yakoze gikwiriye intambara? Israel ivuga ko idashyigikiye ubutegetsi bwa Iran, ariko kutabukunda si impamvu ihagije yo kubuhirika. Nta gihugu na kimwe gifite uburenganzira bwo kwivanga mu miyoborere y’ikindi."
Israel yatangiye ibikorwa byayo bya gisirikare ivuga ko Iran ifite umugambi wo gukora intwaro za kirimbuzi, ibintu Iran yakomeje guhakana.
Mu bitero byabaye, Israel yishe bamwe mu basirikare bakuru n’abayobozi b’ubutasi ba Iran, barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu. Ikomeje no kugaba ibitero bigamije kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Intambara imaze iminsi irindwi irakomeje ku mpande zombi, aho Israel ivuga ko yibasiye inganda zikekwaho kugira uruhare mu gukora ibisasu bya kirimbuzi, mu gihe Iran na yo yateye ku nyubako z’ubutasi bw’igisirikare cya Israel.
Maria Zakharova yibukije Israel ko nta burenganzira ifite bwo gukuraho ubutegetsi bwa Iran


Kinyarwanda
English
Swahili









