Ni ikimwaro kiri kubimutera-Dr. Murefu Alphonse yagize icyo avuga ku magambo ya Perezida Ndayishimiye
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda ishami ryahuye akaba n'impuguke mu mategeko mpuzamahanga, Dr. Murefu Alphonce yagaragaje ko amagambo ashoza intambara ku Rwanda atangazwa na Perezida w'u Burundi Ndayishimiye ari ikimwaro cy'uko ingabo ze zikubitwa umusubirizo mu burasirazuba bwa DR-Congo na M23.
Yagize ati “Ese byibuze ntibyaba bishobora kuba bituruka ku kimwaro cy’ibyababayeho bageze muri RDC [Ndayishimiye] akavuga ati ‘ibi bintu turabisobanurira dute abaturage bacu nitutavuga ko ibirimo biba ari u Rwanda’?”
Perezida Ndayishimiye aherutse kumvikana avuga ko abizi neza ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi rwinjiriye muri Congo, ashimangira ko na we afite ingabo zikomeye kandi nawe azahita afata Kigali yinjiriye mu ntara ya Kirundo yo mu Burundi.
Dr.Murefu yagaragaje ko amagambo nk'aya avugwa n'umukuru w'igihugu ateye impungenge ku mutekano w'u Rwanda ndetse n'uw'Akarere
Ibi Dr. Murefu abihurizaho na Amb.Fatuma Ndangiza, Depite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EALA).
Uyu mudepite yagaragaje ko amagambo ya Perezida Ndayishiyiye adakwiye mu gihe ibihugu byombi byari byaratangiye inzira ya Dipolomasi.
Ati “Njye numvishe ari ijambo rintangaje kandi ukabona bitari bikwiye cyane cyane ko ubuyobozi bw’ibihugu byombi tuzi ko bumaze igihe buri mu biganiro mu rwego rwa dipolomasi byo gushakisha umuti w’ikibazo.”
Yakomeje agira ati “Biratangaje kuba Perezida w’ikindi gihugu avuga u Rwanda ariko akaruvuga mu buryo bwo gushakisha intambara n’ubushotoranyi bidafite ishingiro.”
Iyi myitwarire ya Perezida w'u Burundi kandi yanenzwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe wavuze ko aya Magambo atari akwiye mu gihe hari intambwe yari imaze guterwa mu kugaruka k'umubano hagati y'Ibihugu byombi.


Kinyarwanda
English
Swahili









