U Rwanda rwitabiriye inama ya ONU iribugaruke ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa DRC

Mar 27, 2025 - 14:49
 0

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, aho byitezwe ko hari bunagarukwe ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni inama Ambasaderi Nduhungirehe yitabiriye kuri uyu wa Kane taliki 27 Werurwe 2025, i New York, akaba ari buze gutanga ubutumwa buteganyijwe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko iyi nama iza kugaruka ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri aka gace (MONUSCO).

Iyi Nteko igiye guterana mu gihe hashize iminsi micye, Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC bakoze inama na yo yigaga ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Ni inama yanzuye ishyirwaho ry’abahuza mu gushaka umuti w’ibi bibazo, ari bo Olusegun Obasanjo wigeze kuba Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Kgalema Motlante wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wigeze kuba Perezida wa Ethiopia.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.