issa
Perezida Ramaphosa yasabye umuryango wa Afurika yunze ubumwe gufatanya mu kugarura amahoro mu karere

Feb 15, 2026 - 09:22
 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko Afurika ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’intambara, asaba ingamba zihamye zo kugarura amahoro no kubahiriza ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Amahoro n’Umutekano ya Afurika Yunze Ubumwe.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, mu nama ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Ababa muri Ethiopia, aho bamwe mu bayobozi bagize uwo muryango bize ku bibazo by’umutekano muke no kugarura amahoro mu karere.

Mu ijambo rye, Ramaphosa yavuze ko hari byinshi byo kwishimira umuryango wa Afurika yunze ubumwe umaze kugeraho, uretse ko uhangayikishijwe n’intambara, umutekano muke, imfu z’abantu ndetse n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kugabwa ku baturage.

Ramaphosa yavuze ko imirwano ikomeje kubera muri Sudan iteye impungenge, avuga ko hakenewe ubufasha bufatika kugira ngo icyo gihugu gihangane n’imitwe yitwaje intwaro ndetse binafashe imiryango itandukanye ifasha imbabare ku Isi kubona uko yinjiza imfashanyo muri icyo gihugu.

Ku bijyanye n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Ramaphosa yamaganiye kure kwigarurirwa kw’utundi duce n’imirwano ya AFC/M23, avuga ko binyuranyije n’amategeko kandi ko ibyo bigomba kugenzurwa n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Perezida wa Afurika y’Epfo kandi yavuze ko icyo gihugu ayoboye cyahawe inshingano zo kuyobora urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ku kibazo cya Congo, kiniyemeza gukorana bya hafi n’ibihugu byose byashyize umukono kuri ayo masezerano hagamijwe gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke ukomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Feb 15, 2026 - 11:05