U Rwanda rwanenze ubuyobozi bw' Umujyi wa Liège bwatangaje ko butazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mar 26, 2025 - 21:34
 0

Guverinoma y'u Rwanda yanenze Ubuyobozi bw'umujyi wa Liège bwatangaje ko muri uyu mujyi nta gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni amakuru yatangajwe n'ubuyobozi bw'uyu mujyi kuri uyu  wa Gatatu, aho bwavuze ko bitewe n’uko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wifashe ku rwego mpuzamahanga, ngo no kuba  u Rwanda rushinjwa kugira uruhare mu bibazo byo muri DRC, uyu mwaka batazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni nyuma y'uko kuwa Gatanu w'icyumweru gishize, Abanyekongo bateraniye muri uyu mujyi bafite ibyapa byamagana u Rwanda na Perezida Kagame.

Polisi ya Liège yagaragaje kandi ko bitewe n’amakibirane ari hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, abakomoka muri ibi bihugu batuye muri uyu mujyi bashobora guhanganira muri iki gikorwa.

Ku bw'iyo mpamvu, ubuyobozi bwa Liège buvuga ko ngo budashaka amakimbirane ashobora guhuza abo banye Congo n'Abanyarwanda muri icyo gikorwa cyo kwibuka cyari giteganyijwe taliki 12 Mata muri uwo mujyi.

Ubuyobozi bwa Liège bwagize buti "Ni yo mpamvu turimo gukurikiza umurongo w’amahame tugenderaho wo kutagira aho tubogamiye."

Bakimara gutangaza ibi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Olivier Nduhungirehe, yibukije ubuyobozi bw’uyu Mujyi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igikorwa cy’Abanyarwanda gusa ahubwo ko ari igikorwa cy’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: "Tariki ya 7 Mata yagenwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye nk’Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda n'u Bubiligi muri iki gihe  umwuka usanzwe atari mwiza nyuma y'uko Guverinoma itangaje ko itagifitanye umubano n'iki gihugu cy'i Burayi.

Mar 26, 2025 - 22:03

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.