Perezida Tshisekedi yahagaritse ibiganiro na Qatar yerekeza amaso kuri UAE
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yafashe icyemezo gikomeye mu miyoborere y’ububanyi n’amahanga, aho yahisemo guha Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) inshingano zo kumushakira inkunga ya dipolomasi ku rwego mpuzamahanga, ashyira ku ruhande Qatar yari imaze iminsi igaragara mu biganiro bijyanye n’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
Amakuru atangazwa na infosdirect avuga ko iki cyemezo kije mu gihe UAE ikorana bya hafi na Éric Prince, washinze ikigo kizwi cyane cy’abasirikare bigenga cya Blackwater, ndetse akaba ayobora n’ikigo Frontier Services Group (FSG) gifite ibikorwa bitandukanye cyane cyane muri Sudani.
Iyi mpinduka ya dipolomasi igaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka inzira nshya zo gukemura ikibazo cy’umutekano, binyuze mu bufatanye bukomeye n’ibihugu bifite ubushobozi mu bya gisirikare n’iperereza.
Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi yanze burundu ko habaho indi mishyikirano iyo ari yo yose n’ihuriro rya politiki n’igisirikare AFC/M23, ashimangira ko igisubizo cyonyine kiriho ari ugukomeza urugamba.
Amakuru aturuka hafi ye avuga ko yavuze amagambo yumvikanisha ko “yiteguye kurwana”, agaragaza ko Leta ya Congo idateganya kongera gusubira ku meza y’ibiganiro n’uyu mutwe umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iki cyemezo gishobora kongera gukaza umwuka w’intambara mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe abasesenguzi bakomeje kwibaza ingaruka z’iyi dipolomasi nshya ku mutekano w’akarere kose ka Afurika yo hagati n’iyo mu Burasirazuba.


Kinyarwanda
English
Swahili









