Gicumbi: Yafatanwe ibirayi yibye ku munsi wo kurasa umwaka
Umusore witwa Patrick uhimbwa Ruhugafu wo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba arashinjwa kwiba Ibiro 70 by’ibirayi yibye mu ijoro ry’umunsi wo kurasa umwaka.
Amakuru agera kuri Ukweli Times avuga ko Itangishaka Sayidi, nyiri kwibwa ibirayi, yemeza ko umurima we w’ibirayi warawemo ku wa 31 Ukuboza 2025, mu ijoro ry’umunsi wo kurasa umwaka, mu materasi arindwi yari yarateyemo ibirayi akibwamo atatu, bityo akaba yifuza ko ibyo yibwe byahabwa agaciro kabyo.
Yagize ati "Banyibye ku munsi wo kurasa umwaka mu ijoro ariko uwanyibye twamumenye ubu rero icyo nifuza ni uko nakishyurwa ibyange byangijwe kubera ko tuba twabitayeho amafaranga menshi binyuze mu mbuto umuntu aba yaguze, imiti abitera ndetse n'ifumbire tuba twabitakajeho."
Bamwe mu banyerondo bakorera muri uwo murenge wa Byumba mu kagari ka Gashyirabwenge bavuga ko bafashe uwo musore witwa Patrick ku wa 3 Mutarama ubwo yazindukiraga mu isoko kugurisha ibirayi yari asigaranye nyuma yo kugurisha ibya mbere ku wa 1 Mutarama 2026, ndetse ko atari ubwambere yari afashwe yibye, ahubwo ko yari inshuro ya karindwi.
Nyir’ubwite Patrick mu kimwaro cyinshi nyuma yo gufatanwa bimwe mu birayi yibye yemeye ko yibye ibiro 20 avuga ko yari yatumwe n’umwe mu bacuruzi basanzwe babicuruza, ndetse ko anabisabira imbabazi.
Ati "Nibye ibirayi nari natumwe n’umucuruzi nsanzwe mbiha, none nafashwe ariko ndi kumubwira ngo dufatanye kubyishyura, none yanze."
Uyu mubyeyi we uvugwaho kuba yaratumye ibirayi, uwo musore Patrick avuga ko atigeze abimutuma, ahubwo ko bahuriye mu nzira abyikoreye akamubwira ko ashaka kubigurisha akabimugurira ku giciro cyo hasi aho ikiro yacyishyuye magana atatu, amwishyura 6,300 ku biro avuga ko byari 21, bityo ko ibiro 70 uwibwe avuga ntabyo yigeze abona."
Sebazungu Jean Ndodiye, ushizwe irondo muri ako kagari ka Gashyirabwenge, yabwiye Radio Inshingiro dukesha iyi nkuru ko uwo musore agomba kwishyura ibyo yibye anatanga ikizere cy’uko ubwo bujura bugiye guhagurukirwa burundu.
Ati "Uwibye agomba kwishyura ibyo yibye. Ikindi kandi ni uko nk’irondo tugiye gushyira imbaraga mu kurinda umutekano w’ibikorwa by’abaturage, kuburyo ikibazo cy’ubujura kirangira burundu, naba bitwaza ko abantu hari aho bahugiye nabo kuburyo batazongera kubitekereza."
Ibi bibaye mu gihe abaturage benshi batuye mu bice bitandukanye by’igihugu bagiye bataka ubujura bukabije bakorewe ku munsi wo kurasa umwaka, mu gihe benshi baba bahugiye muri icyo gikorwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









