Bugesera: Umusore arakekwaho kwiyahura kubera kwibwa ibihumbi 40 frw
Umusore wari ufite imyaka 26, yasanzwe amanitse mu mugozi, bikekwa ko yiyahuye kubera kwibwa amafaranga ibihumbi 40 n' umucuruzi wo mu kabari yanywereyemo ku wa Gatatu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Gashora, we yasabye abaturage kujya begera ubuyobozi bakagirwa inama aho kwiyambura ubuzima.
Ntakirutima Cleophas wari ufite imyaka 26, bikekwa ko yiyahuye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko uwo musore ku wa Gatatu yari yibwe amafaranga na nyir'akabari yanywereyemo ayakuye kuri konti ya mobile money.
Abatuye mu Kagari ka biryogo, bavuga ko uwo musore yiyahuye nyuma yo kunanirwa kwakira kwibwa amafaranga ibihumbi mirongo ine by' amafaranga y' u Rwanda.
Nyuma yo kubura amafaranga yari abitse kuri konti ya mobile money, yabwiye nyina ko yasabye abasanzwe bafasha abaturage mu kubitsa no kubikuza kumubariza kuri MTN bita abajenti( Agent ) bamubwira ko uwo yishyuye yanakuyeho amafaranga andi mafaranga yari kuri konti ye.
Bivugwa ko Ntakirutima yibwe amafaranga ku wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026, nyina amusiga mu rugo mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 26 Gashyantare 2026,agiye guhinga ariko agarutse asanga inzu ikinze, afata umwanzuro wo kwica urugi ageze mu nzu asanga umuhungu we yimanitse mu mugozi yamaze gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashora, Umurisa Marie Claire yabwiye UkWELITIMES, ko uwo musore bikekwa ko yiyahuye ariko icyabiteye ubuyobozi bukaba butarakimenya.
Yagize ati "Nibyo hari amakuru y' umuturage wiyahuye ejo, ariko icyamuteye kwiyahura nticyamenyekanye. Ubutumwa twaha abaturage, icyaba cyabaye cyose ntabwo bikwiye ko umuntu yiyambura ubuzima, ahubwo igisubizo gikwiye kuba gusangiza abantu ikibazo ufite, abantu bakagufasha, ubuyobozi burahari, Igihugu kirahari nta muntu ukwiye kwihererana ikibazo ufite kugeza ubwo umuntu yiyambura ubuzima."
Yakomeje ati" Buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, mu gihe ubona umuntu afite imyitwarire idasanzwe, ukwiye gutanga amakuru hakabaho ubujyanama hakabaho kuganiriza umuntu ibyo byose byajya mu ngamba zo gukumira."


Kinyarwanda
English
Swahili









