Sadate yahaye amahirwe yo kwimenyereza umurimo abana 15
Munyakazi Sadate akaba ari na rwiyemezamirimo by'umwihariko akaba n'inshuti y'urubyiruko n'umukunzi w'Ikipe ya Rayon Sport, yahaye amahirwe abana 15 b'abanyeshuri bari mu biruhuko kuza kwimenyereza umirimo mu minsi 30.
Mu kiganiro kigufi na UKWELITIMES, Sadate yavuze ko yahaye aba bana akazi mu biruhuko kugira ngo kazabafashe kwimenyereza umwuga bazakora nibasoza amashuri.
Yavuze ko buri mwana yamugeneye amafaranga ibihumbi 100 kugira ngo azamufashe.
Ati "Buri mwana azahabwa ibihumbi 100 kugira ngo bizamufashe najya gutangira ishuri."
Yongeyeho ko aba bana bazanigishwa ibijyanye no gukunda igihigu no guhangana n'abapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Abinyujije ku rubuga rwa X mu itangazo Munyakazi Sadate yagize ati" Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo KWIBOHORA, umunsi u Rwanda rwavuye mu mwobo w'icuraburindi rugatangira urumuri.
Mu rwego rwo gusangira ibyiza tubatwagezeho, uno munsi abana b'u Rwanda tubahaye amahirwe yo kubamenyereza umwuga ndetse tukabasangiza ku MAKAGAME Imana yaduhaye.
Mu rwego rwo kwereka abakiri bato ko imbuga nkoranyambaga ari plate-forme nziza yo kwiteza imbere, mu rwego rwo gufasha ababyeyi gufata neza abana baje mu biruhuko;
Mu rwego rwo gukangurira bagenzi banjye (abikorera) gufasha Leta kurerera u Rwanda;
Mu rwego rwo kurerera u Rwanda no gutoza abakiri bato umurimo;
Ku nshuro ya Gatatu ikurikirana, KARAME RWANDA LTD itanze amahirwe ku bana 15 biga amashuri yisumbuye baje mu biruhuko yo kubamenyereza umurimo.
Ushaka ayo mahirwe ari yandika hano avuge amazina ye na Téléphone azabonekaho, uje mbere afatwa mbere.
Abo tuzagutoranya bazaza kuri Office za KARAME RWANDA LTD iherereye mu KIYOVU KN16AV 39 tariki ya 14 Nyakanga 2025, Stage izamara iminsi 30 kandi abana bazasoza bazahabwa agatike kabasubiza kw'Ishuri kangana n'ibihumbi 100 y'u Rwanda.
Ngaho ni muhiganwe dore Imana yaduhaye igihugu n'abayobozi beza barangajwe imbere na H.E @PaulKagame."
Sadate yambwiye UKWELITIMES ko nta kintu kizakurikuzwa ahubwo abazahabwa aya mahirwe ari abana barabisaba mbere y'abandi.


Kinyarwanda
English
Swahili









