Amajyaruguru: Hangijwe litiro zirenga ibihumbi 157 z'inzoga zutujuje ubuziranenge
Polisi ikorera mu Ntara y'Amajyepfo ifatanyije n'inzego z'ibanze zo mu Ntara y'Amajyepfo yangije litiro 157,048 z'inzoga zutujuje ubuziranenge.
Izi nzoga zatangiye kumenwa guhera tariki ya 8 Werurwe 2026 mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha by'umwihariko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Polisi ikorera mu Ntara y'Amajyepfo ivuga ko kugeza ubu burimo gutanga umusaruro ufatika cyane ko kugeza ubu litiro 157,048 zimaze kwangizwa mu ruhame.
Polisi ivuga ko muri ubu bukangurambaga hangirijwemo litiro 159 za Kanyanga ndetse n'ibiro 28 na bule 506 z'urumogi
Abakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa bigayitse batandukanye barabafashe bashyikirizwa Ubugenzacyaha ndetse bakaba barimo gukorwaho iperereza.
Police yemezs ko ku bufatanye n'izindi nzego bakomeje ubu bukangurambaga ku baturage by'umwihariko urubyiruko bugamije gukumira ibyaha cyane cyane ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse n'ibiyobyabwenge kubera ko byangiza ubuzima bwa baturarwanda by'umwihariko urubyiruko.
Ishimira ko abaturarwanda bakomeje kurangwa n'umuco mwiza wo kumenya ko umutekano ari inshyingano rusange aho bagira uruhare rufatika mu gutangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamije gukumira no kurwanya ibyaha.
Police kandi irasaba buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko by'umwihariko gukora, gucuruza, gukwirakwiza, gutunda, kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Kanyanga n'urumogi bakibutswa kandi ko ari cyaha gihanwa n'amategeko ndetse itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibinyuranyije n'amategeko cyane ko amayeri bakoresha ikomeje kuyatahura.


Kinyarwanda
English
Swahili









