
Mbasabye amahirwe ya nyuma-Uwibasiye Pr Julienne Kabanda yatakambye
Uwiyita Bakame ku rubuga rwa Twitter (X), yatakambiye umuryango nyarwanda ndetse n’Igihugu muri rusange ko yahabwa imbabazi nyuma y’uko yanditse ubutumwa bwibasira Pasiteri Julienne Kabanda uzwi muri muri minisiteri y’Ivugabutumwa ya ‘Grace room Ministry.
Icyo gihe ubutumwa yatambukije bugira buti.” Reka mwite intumwa ya Satani ku Isi Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apostle Gitwaza mu kwitwaza Ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda, uwampuza na we isi yose itureba nkamubaza ikibazo 1 cyo muri Bibiliya abeshya ko yigisha.”
Ni ubutumwa yanditse ubwo muri BK Arena hari hamaze iminsi hari igiterane cy’ivugabutumwa cyari kiyobowe na Pr. Julienne Kabanda.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rw’uyu wiyita Bakame, ku munsi w’ejo yanditse ubutumwa asaba imbabazi abanyarwanda ko yashutswe n’amarangamutima bityo ko bakwiye kumubabarira nibura bwa nyuma.
Yagize ati” Mwiriwe neza Banyarwanda /Banyarwandakazi muri aka kanya nanditse nsaba imbabazi umuryango Nyarwanda, by'umwihariko umuryango wa Pastor KABANDA Julienne bitewe n'igikorwa nakoze kubera amarangamutima yanjye yanyobeje bityo nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho bwite ya muntu dusanga mu ngingo ya 39 y'itegeko No 60/2018 ryo ryerekeye gukumira no Guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.”
Yakomeje agira ati: “ Rubyiruko dukoresha imbuga nkoranyambaga bityo nubwo dufite uburenganzira bwo kwisanzura ariko bigomba no kujyana n'inshingano zo kubaha uburenganzira bwa bandi bantu nkuko tubibona mu ihame rivuga ko uburenganzira bujyana inshingano "le droit s'accompagne de la responsabilité".
Yunzemo ati: “Muryango wanjye gihugu cyacu mbasabye amahirwe ya nyuma nkuko muri Yohani 8:1–11 tubona urugero rwaho "Yesu yakijije umugore wafashwe asambana abandi bari bamaze kumucira urubanza " mu mpaye ayo mahirwe naharanira kuba mudahusha mu rugamba rwo kubaka igihugu cyacu nkuko H.E na First Lady bahora babidushishikariza , Murakoze imana ikomeze ibagwirize uburame n'ibigwi.”
Ni nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, butangaje ko rwatangiye gusuzuma uyu wiyita Bakame yanditse ngo harebwe niba yakurikiranwa agashyikirizwa inkiko.