Bugesera: Abagabo baterwa ipfunwe no kuvuga ihohoterwa bakorerwa n'abagore babo
Abatuye mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera barasaba inzego z'ubuyobozi guhagurukira ihohotera rikorerwa abagabo muri uwo Murenge kuko rigira ingaruka zirimo kuba bahitamo guhunga ingo zabo.
Abatuye muri uwo Murenge wa Mayange, bavuga ko abagabo benshi muri ako gace bugarijwe n'ihohoterwa rituma bahitamo guhunga ingo kuko baterwa ipfunwe no kugaragaza ko bakorerwa ihohotera n'abagore.
Bamwe mu bagabo baganiriye na BTN TV, bavuga ko hari bagenzi babo bakomeje guhohoterwa n'abagore babo ariko aho kugaragaza ihohoterwa bakorewe bagahitamo guta ingo zabo bagahunga.
Umwe mu bagabo yagize ati"Umwanzuro wo twarawufashe, twahoze tunabivuga, aho kugirango unyice naguhunga nkigendera. Abagabo benshi ingo bagiye bazita bakagenda."
Umwe mu baturage yagize ati"Ujya kubona umugabo arahinguye, araje aba ariwe uteka kandi umudamu ahari akageza Saa sita z'ijoro ataragera mu rugo. ni ukuvuga ko abagabo nabo bafite ihohoterwa kandi iryo ihohoterwa ntiryumvikana kandi natwe abaturage tuba turireba."
Uyu muturage yakomeje asaba Leta gushyiraho ingamba zo kurwanya ihohotera rikorerwa abagabo bo muri ako gace.
Yagize ati "Ubuyobozi bukuru icyo tubusaba ni uko bwava hejuru bugakoresha inama cyangwa bakaduha umuntu ukora iperereza rya buri munota, kuko abagabo barahohoterwa n'abagore barahohoterwa ariko abantu benshi bafite ihohoterwa ntiryumvikane ni abagabo.
Umuturage yakomeje agira ati "Hari abagore barara basakuza bukabacyeraho, yaba asanze n'umugabo mu rugo, akarara amuhondagura n'abana bakarara bahunga kandi barahari batari umwe batari babiri barenga 10 barenga 20."
Umwe mu bagore yasabye ubuyobozi guhagurukira ihohotera rikorerwa abagabo.
Yagize ati "Barenganure n'abagabo kuko hariho n'abagabo bagowe !umugore ntarimo kugira aho aregerwa ariko umugabo agukoraho gato ugahita wirukanka. Mwakorera ubuvugizi abagabo nabo barushye ."
Umwe mu bayobora umudugudu agagaragaza ko abagabo bahohoterwa, aho kubigaragaza bagahitamo guhunga urugo.
Yagize ati" Umugabo aritambukira akigendera, umugore agasigara ari ikigenge, umudamu ntabwo akiri uwo gutaha kare ngo amenye abana. Mu ngo zimwe, umugabo arataha kare ngo yite ku bana, ugasanga umugabo arateka hari n'umwana ukorerwa amasuku n'umupapa kugira ngo ashobore kujya ku ishuri."
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamudun aganira na BTN TV yasabye abaturage barimo n'abagabo kudaterwa ipfunwe no kugaragaza ihohotera bakorewe.
Yagize ati "Ihohotera rikorerwa mu ngo ntabwo rikorerwa umugabo cg umugore gusa, ahubwo rishobora gukorerwa n'abana n'abandi bantu bari mu rugo, icyo twababwira, ihohotera ni icyaha kibi, rigira n'ingaruka mbi.
Abantu ntibakwiye kurifata nk'ibintu bisanzwe, bakwiye gutanga amakuru, ntihagire umuntu uterwa n'ipfunwe no kuvuga ngo umugore yampohoteye, cyangwa umugabo yampohoteye, cyangwa umwana yampohoteye, ngo abicecke, kubera ko bifite ingaruka ziremereye cyane."
SP Twizeyimana yakomeje agira ati "Bakwiye kwegera inzego z'umutekano, n'inzego z'ubuyobozi bagatanga amakuru yihuse cyane, inzego zikabafasha kuva muri ayo makimbirane cyangwa kuva muri ryo hohotera."


Kinyarwanda
English
Swahili









