Rubavu: Abarenga 3000 batunzwe n'Uburaya
Iyo utembereye mu Mujyi w'Akarere ka Rubavu, mu masaha y'ijoro ugenda uhura n'abagore baba bari ku muhanda bashakisha abagabo bajya kuryamana bakabishyura amafaranga abafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi.
Muri uyu Mujyi hanagaragara Ama-Lodge menshi cyane kurusha ubwinshi insengere ku buryo nayo uyasangamo umubare mwinshi w'inkumi n'abagore batunzwe no kwigurisha.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu igaragaza ko habarurwa ababagore n'abakobwa 3180 bakora uburaya. aho umubare mwinshi w’abakora uburaya biganje mu mirenge y’umujyi nka Gisenyi, Rubavu, Kanama, Nyakiriba na Nyundo. Rugerero, Nyamyumba.
Ubuyobozi bw’aka karere bwatangaje ko bukomeje gufasha abakora uburaya kubureka burundu binyuze mu kubahuza n’amahirwe y’akazi aboneka muri aka karere no kubafasha kwifasha, ibintu byatumye abagera kuri 440 babureka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, yabwiye IGIHE ko umubare w’abakora uburaya ugenda ugabanyuka uko bakomeza guhurizwa hamwe mu matsinda.
Yagize ati “Umubare w’abakora uburaya ugenda ugabanyuka kuko abemeye kubureka bahuzwa n’amahirwe, abandi bagafashwa kwiga imyuga, basoza amasomo tukabahuriza hamwe mu matsinda, aho hari irigizwe n’abantu 40 twahaye imashini 12 zo kudoda, abandi nabo baba mu yo kubitsa no kugurizanya, kandi uko ubushobozi bugenda buboneka dukomeza kubafasha kwiteza imbere.”
“Si ababuretse gusa bahuzwa n’amahirwe, kuko muri gahunda z’ubuzima abarwayi tubafasha kubona imiti ndetse abatishoboye bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, bahabwa amahugurwa y’imirerere iboneye, imikurire y’abana no kurwanya igwingira muri rusange.”
Yongeyeho ko uko bagenda begera abakora uburaya bakabaganiriza, bakanabafasha kwiga imyuga, abenshi bagenda bava mu buraya ku buryo bafite icyizere ko bazabugabanya ku kigero cyo hejuru.
Mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu hagaragara abakora uburaya babyemera ndetse bafite ababahagarariye mu matsinda bahuriramo.
Bamwe mu bakora uburaya ka Karere ka Rubavu, bo babwiye itangazamakuru ko kuba bakiri mu buraya ari ukubura uko bagira cyane ko bahuriramo n’ingaruka nyinshi byinshi.
Mu Mujyi wa Rubavu hagaragara abakora uburaya benshi


Kinyarwanda
English
Swahili









