Gasabo: Inzego z'umutekano zarashe umugabo washatse kuzirwanya
Inzego z'umutekano zikorera mu Mujyi wa Kigali by'umwihariko mu Karere ka Gasabo zarashe umugabo washatse kuzirwanya ubwo yari yashatse gutema umwe muri zo wari ugiye kumufata.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Ngiryi mu Mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Amakuru ibi byabaye ku wa 21 Mutarama 2025.
Bivugwa ko uyu mugabo yatemye umwe mu bashinzwe umutekano maze mugenzi we aramurasa ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars, yabwiye UKWELITIMES, ko inzego z'umutekano ubwo zari mu kazi ko gucunga umutekano zahawe amakuru n'abarurage ko mu Mudugudu wa Nyange akagali ka Ngiryi umurenge wa Jabana hari umushoferi utwara imodoka wibwe igikapo kirimo amafaranga.
Yavuze ko ubwo inzego z'umutekano zakurikiranye abo bajura zageze ku nzu bihishemo, umwe mu bajura witwa Twizeyimana Faustin uzwi ku izina rya Cyaruhogo yasohokanye umuhoro awutemesha umwe mu bashinzwe umutekano amukomeretsa ku maboko yombi, mugenzi we bari kumwe ahita amurasa arapfa.
Yongeyejo ko hashakishijwe abandi bakoranaga nawe hafatwa abantu bane ndetse inzu yari atuyemo yasatswe hafatirwamo udupfunyika 190 tw'urumogi.
Iperereza rirakomeje kugira ngo abakekwa bose bafatwe ndetse hagaruzwe n'amafaranga yibwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









